Meddy yerekanye umukobwa bashobora kuba bakundana-eachamps.rw

Meddy yerekanye umukobwa bashobora kuba bakundana

www.eachamps.rw

Medard Jobert[Meddy] ni umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda, akorera umuziki muri Amerika, mu minsi yashize yahishuye umukobwa bakundana gusa  abica ku ruhande yirinda kugira byinshi atangaza bijyanye nawe. Nyuma yo gutangza  igihugu uyu mukobwa komokamo, yerekanye isura ye.

Meddy aheruka kuza  I Kigali ubwo yaraje kuririmba mu gitaramo yatumiwemo cya Beer Fest, Icyo gihe yageze I Kigali ku wa 26 Kanama 2017 nyuma y'imyaka irindwi yaramaze atahakandagiza ikirenge.

Uyu muhanzi ntiyigeze akunda kuvugwa cyane mu nkuru zijyanye n'urukundo haba ubwo yari akiri mu Rwanda na nyuma yo kujya mu mahanga, akenshi yakundaga kubibazwaho akabica ku ruhande.Nta mukobwa uzwi wakundanye na Meddy  byeruye ngo bisakare mu itangzamakuru.

Ubwo aheruka mu Rwanda mu kiganiro yagiriye kuri KT Radio ku wa 29 Kanama 2017,  yabajijwe niba yaba hari umukobwa ari gutereta avuga ko ahari gusa yirinda kugira byinshi amuvugaho, yasobanuye ko uwo ari gutereta ubu bari kwigana no kugirana ibiganiro biganisha ku rukundo ruhamye.

Yagize ati “Sindi mu rukundo ariko hari uwo ndi gutereta, mfite icyizere ko bizacamo. Atuye muri Amerika […] Si umunyarwanda. Ku bwanjye nkunda abakobwa bacecetse, niyo mpamvu numvise mukunze kuko ari umuntu ucisha make.”

Uyu muhanzi n’ubwo yagiye abibazwa akabyitarutsa ku wa gatandatu 30 Nzeri 2017, ubwo yari mu gitaramo cya Airtel kijyanye na gahunda yayo yiswe Tunga, yaje guhishura ko akundana n’umukobwa uba muri Amerika ariko ukomoka muri Ethiopia.

Nyuma y'igitaramo  akiva ku rubyiniro yatangaje ko umukobwa yaterese Slowly[gake gake ] akomoka muri icyo gihugu ati”Uwo naterese Slowly[Gake gake] nta wundi akomoka muri Ethiopia ariko atuye muri Amerika.”

Abajijwe niba hari amashusho y’indirimbo ze agaragaramo yavuze ko atabitangaza gusa avuga ko abakunzi be bazagenda bamenya byinshi bijyanye n’iyi nkumi yuje uburanga n’inyifato Meddy yahoze yifuza ku mukobwa bazakundana.

Mu minsi yashize uyu muhanzi yashyize abantu mu rujijo ubwo yashyiraga amashusho ku rubuga rwe rwa Instagram arimo umukobwa winjiraga mu modoka gusa ntagaragaze isura ye neza.

Uyu mukobwa n’ubundi yasaga neza nkuwo yakoresheje mu mashusho ya ‘Ntawamusimbura’ ari na we byakunze kuvugwa ko ari we bakundana  mu buryo bw’ibanga ndetse  ibyabo banze kubishyira hanze.

Meddy wari umaze iminsi mu Rwanda, yavuye I Kigali kuwa 27 Ukwakira 2017 yerekeza muri Uganda gufata amashusho y'indirimbo yakoranye na Safi Madiba abona gukomereza muri Amerika.

                       Uyu mukobwa ashobora kuba ariwe ukundana na Meddy

Kanda kuri iyi video iri hasi urebe uyu mukobwa ukundana na Meddy

Uyu mukobwa Meddy yerekanye niwe ugaragara mu mashusho y'indirimbo ye yitwa Ntawamusimbura

2 months ago | by Theos Uwiduhaye

Leave a Comment:

Comments(5):

divine martin 4 weeks ago

from Tanzania bukoba nakubal kazi zako meddy siku moja uje Tanzania tulagukunda chane

reply(0)

ERIC MANIRAKIZA 1 month ago

MEDY MUSHIRE MURUGO NIKERA MAN?

reply(0)

Mm 1 month ago

Nazindutse mbona akantu karigucicikana kuri whatsup aho Diyen yavugaga ko bazamura meddy na Ben , we bakamugumisha hasi , nasetse imbavu ziranrya. Diyen udafite indirimbo zirenze 4 yigereranya na Meddy ahereye kucyi koko?? Hahahahaah njyewe narimiwe nukuri. Go Meddy Turakwemera

reply(0)

Raceless wacele 1 month ago

ndakeka sosena wo muri burinde brnucya

reply(0)

Raceless wacele 1 month ago

beakeka sosena wo muri burinde brnucya

reply(0)

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter