Hategekimana Gangi wakiniye amavubi nawe yapfuye-eachamps.rw

Hategekimana Gangi wakiniye amavubi nawe yapfuye

www.eachamps.rw

Hategekimana  Bonaventure uzwi nka Gangi , wahoze ari umukinnyi w'ikipe y'igihugu Amavubi ndetse wanaciye mu makipe atandukanye akomeye hano mu Rwanda, yitabye Imana aguye mu bitaro bya Kabutare aho yari arwariye.

Mu ntangiriro z'uyu mwaka nibwo uyu mugabo wakiniraga ikipe ya Musanze yasezeye umupira w'amaguru, nyuma y'iminsi mike yahise ajya mu bitaro bitewe n'ikibyimba yari afite ku ijosi baza no kukibaga ariko akomeza kurwarira muri ibyo bitaro kuko cyatinze gukira.

Yaje koroherwa ndetse n'ubuyobozi bw'ikipe ya Marines bumwemerera akazi k'ubutoza muri uyu mwaka w'imikino wa 2017-2018, gusa utaratangira nibwo yongeye kuremba asubira mu bitaro, uburwayi yavugaga ko yatewe no kunywa imiti myinshi ntabone indo yuzuye maze igifu kigapfuka.

Muri iki gitondo nibwo habyutse inkuru y'akababaro ko Gangi yitabye Imana.

Muri ubu burwayi bwe akaba yari yagiye asurwa n'abayobozi batandukanye barimo, perezida wa FERWAFA De Gaulle, Minisitiri w'Ingabo  Gen. James Kabarebe n'abandi.

Gangi akaba yarakiniye amakipe agiye atandukanye hano mu Rwanda arimo APR FC , Rayon Sports, Kiyovu FC , ATRACO FC ,Marines, Espoir,Muhanga, Etincelles na Musanze.

Gangi apfiriye rimwe na Ndikumana Hamad Katauti wari usanzwe ari umutoza wa wungirije Rayon Sport, we iby'urupfu rwe bikaba bitaramenyekana.

Ubwo Gangi yasurwaa na Perezida wa Ferwafa aho yari arwariye

Gangi yari yarazahaye

Canisius Kagabo

5 days ago | by Eachamps

Leave a Comment:

Comments(6):

ngwino ukire vubavuba 4 days ago

Umuryango we wihangane is niko imeze.

reply(0)

Chitta 5 days ago

Mbanje kushimira ababaye hafi ya Gangi kandi shatotte umufasha wa Gangi dukomeje kubana nawe muribibihe bitoroshye mukomeze kwihangana

Most Popular

Join our Newsletter

© copyright eachamps