Nsabimana umaze imyaka itanu ashaka akazi ko gutwara moto, yatsindiye iye muri Airtel Tunga-eachamps.rw

Nsabimana umaze imyaka itanu ashaka akazi ko gutwara moto, yatsindiye iye muri Airtel Tunga

www.eachamps.rw

Umusore w’imyaka 29 witwa Nsabimana Jean Pierre wari usanzwe akora akazi ko gucuruza injugu (ibigori), akaba yari amaze imyaka 5 afite uruhushya rwo gutwara ariko yarabuze akazi,  yatsindiye moto muri poromosiyo ya Tunga na Airtel, ahita atangaza ko agiye kuyikoresha atwara abagenzi.

Uyu musore nyuma yo kuba umunyamahirwe, ashyikirizwa moto ye yatangaje ko yari amaze imyaka itanu nta kazi agira ndetse anavuga ko yari afite uruhushya rwo gutwara moto ariko akaba yari yarabuze aho akura amafaranga yo kugura ikinyabiziga cye, yavuze ko nyuma yo gushoberwa no kuganzwa no kubaho mu bushomeri yahise afata umwanzuro wo gucuruza injugu none Imana ikaba yaciye inzira akabona moto ye bwite.

Ni akanyamuneza ati "Ni ibyishimo bitavugwa kuko nari mfite uruhushya rwo gutwara moto maranye   imyaka itanu, nshaka akazi narakabuze ndetse nabo mbwiye ngo bangurire moto bakansaba ingwate y’inzu cyangwa ibibanza  kandi ntabyo ntayo mfite, ndavuga nti uko bisa kose hari aho Imana izaca inzira none  yaziciye, nacuruzaga injugu i Batsinda niko  kazi nakoraga."

Uyu musore yavuze ko yari amaze igihe kinini akina uyu mukino gusa akaba yarageze igihe acika intege. Muri iki cyumweru nibwo yashiritse ubute atangira gushyira imbaraga mu bijyanye n’iyi poromosiyo ndetse akaba yagize amahirwe yo kwegukana moto.

Nsabimana Jean Pierre yakoresheje amafaranga y’u Rwanda  arenga ibihumbi magana abiri, akaba yari afite amanota arenga miliyoni imwe.

Uyu musore yavuze ko agiye gushoka umuhanda nawe agatangira gukora akazi ko gutwara abagenzi  kuko afite ibyangombwa byose.Yashishikarije abandi banyarwanda kwitabira uyu mukino kuko nta buriganya burimo.

Innocent Muhangi ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri Airtel mu turere twa Kicukiro na Gasabo yatangaje ko ko hasigaye moto eshatu ndetse asaba buri wese kwitabira kuko ashobora kuba umunyamahirwe.

yagize ati "Uyu ni umunyamahirwe wa 9 ,  haracyari moto eshatu zo gutsindira ndashishikariza  buri munyarwanda wese kwitabira ino poromosiyo kuko ishobora kugukura ahantu hamwe ikakugeza ahandi, nk’uko Jean Pierre abibabwiye yacuruzaga injugu ariko agiye gutangira gutwara moto ye.”

Yavuze ko abanyarwanda bakwiye kwitabira kuko uretse izi moto eshatu zisigaye hari n’imodoka izaza ariyo gihembo nyamukuru.

Moto ya 8 yegukanywe na Mugiraneza Anaclet  utuye  mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Ndera, wari asanzwe akora akazi ko gusudira.  Atombora moto yavuze  ko kuba yarabashije kuyegukana  byamushimishije cyane kuko yari yarabiharaniye.

Mugiraneza Anaclet yavuze ko yatsindiye iyo moto mu gihe yari amaze gutanga amafaranga agera ku bihumbi 60.

Poromosiyo Tunga na Airtel irimo ibihembo byinshi byiza kandi bitandukanye harimo Moto 12, Imodoka nshya ifite agaciro ka Miliyoni 28 z'amafaranga y'u Rwanda. 

Ntakindi bisaba kugira ngo nawe ube watombora uretse uguhamagara kuri 155 cyangwa ukandika ubutumwa bugufi wohereza umubare  1 kuri 155. Kandi bikorwa ku murongo wa Airtel  gusa.

                 Hari n'igihembo nyamukuru cy'imodoka nshya.

 

4 weeks ago | by Theos Uwiduhaye

Leave a Comment:

Comments(1):

hatangimana Emmanuel 3 weeks ago

birarenze kabsa

reply(0)

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter