Undi mukobwa wari mu rukundo na Katauti yagaragaje agahinda yatewe n'urupfu rwe (Amafoto)-eachamps.rw

Undi mukobwa wari mu rukundo na Katauti yagaragaje agahinda yatewe n'urupfu rwe (Amafoto)

www.eachamps.rw

Umukobwa witwa Uwayezu Jacky yashyize ahagaragara amafoto  ari mu bihe by’urukundo na Nyakwigendera Ndikumana Hamadi Katauti, agaragaza akababaro yatewe no kumubura.

Ndikumana Hamad katauti yari umutoza w’ikipe ya Rayon Sport, akaba yaranakiniye amakipe atandukanye yo kumugabane w’u Burayi, tutibagiwe ayo mu Rwanda n’ikipe y’Igihugu Amavubi, akaba yaritabye Imana mu ijoro ryo kuwa 14 agashyingurwa kuwa 15 Ugushyingo 2017.

Katauti yari yaratandukanye n’umugore we wa mbere Irene Uwoya wanamaze kurongorwa n’undi mugabo, ariko akaba yari yaragaragaje undi mukobwa wo mu gihugu cy’u Burundi witwa Jessica Asma.

Nyuma y’icyumweru kimwe Katauti ashyinguwe, umukobwa witwa Uwayezu Jack yagaragaje ko nawe yari ari mu rukundo na nyakwigendera  ubwo yashyiraga amafoto ku rukuta rwe rwa facebook akagaragaza ko atewe agahinda no kumubura.

Aya mafoto yafatiwe mu birori by’isabukuru ya Katauti, bikaba byari byitabiriwe n’Umutoza wa Rayon Sport Olivier Karekezi n’umugorewe n’izindi nshuti z’aba bombi.

3 weeks ago | by Eachamps

Leave a Comment:

Comments(1):

hi 3 weeks ago

Uyu mukobwa ntabeshya ra?ko aba stars bagowe dore ko bitari nibirori byumwihariko wabo,harukuntu umuntu wumustar uba umwikundira ukifuza kwifotozanya nawe of course ntiyakwanga kuko uba uri umufana we!ko afire uwo yari yarerekanye reka gushira agahinda mu mutima wa asma atangire atekerezeho kataout byishi.

reply(1)

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter