Kwinjira mu gitaramo cya Israel Mbonyi harimo n'itike y'ibihumbi 200-eachamps.rw

Kwinjira mu gitaramo cya Israel Mbonyi harimo n'itike y'ibihumbi 200

www.eachamps.rw

Tariki 10/12/2017 ni bwo Israel Mbonyi azamurika album ye ya kabiri yitwa Intashyo mu gitaramo kizabera mu ihema ry'ahahoze hitwa Camp Kigali akaba yamaze gutangaza ibiciro byo kwinjira n'abahanzi bazafatanya muri iki gitaramo.

Israel Mbonyi ni umuhanzi ukunzwe mu ndirimbo; Uri number One, Yankuyeho Urubanza, Ku migezi, Ndanyuzwe, Nzibyo Nibwira, Ku musaraba, Agasambi, Harimpamvu, Sinzibagirwa, Ku Marembo y'Ijuru n’izindi. Nkuko Israel Mbonyi yabitangarije Eachamps kwinjira muri iki gitaramo cye ni ibihumbi bitanu (5,000Frw) mu myanya isanzwe, naho mu myanya y'icyubahiro amatike ni 10,000Frw ku bantu bayagura mbere y'igitaramo na 15,000Frw ku bantu bazayagura ku munsi w'igitaramo. 

Muri iki gitaramo, Israel Mbonyi azaba ari kumwe n'abandi bahanzi batandukanye barimo Patient Bizimana, Dudu T Niyukuri na Aime Uwimana.  Israel Mbonyi agiye gukora iki gitaramo nyuma y’icyo yakoze tariki ya 30 Kanama 2015 kikitabirwa n’abantu ibihumbi abandi bagera mu magana bagasubirayo babuze uko binjira.

Aganira na Eachamps.rw , Israel Mbonyi yavuze ko iki gitaramo ashaka kuzabona abakunzi be bose nyuma y’imyaka 2 abategurira umuzigo yise Intashyo.

Yakomeje avuga ko ku bantu bamusabye gushyiraho ameza bakwicaraho ari benshi ko yabikoze bityo abantu 7 bazicara ku meza imwe bakazishyura amafaranga  ibihumbi 200, akaba yabikoze kugira ngo abantu bose baziyumve mu gitaramo cye.

Patient Bizimana azaririmba muri iki gitaramo

Umuramyi w'umurundi DUDU yemeje ko azaba ahari

Aimee Uwimana nawe azifatanya na Israel Mbonyi

Rukundo Patrick

 

6 months ago | by Eachamps

Leave a Comment:

Comments(1):

Iradukunda Zephylin 6 months ago

Biza Ari Byiza

reply(0)

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter