Marina ngo yifuzaga kumarana imyaka 20 na Bad Rama (The Mane)-eachamps.rw

Marina ngo yifuzaga kumarana imyaka 20 na Bad Rama (The Mane)

www.eachamps.rw

Umuhanzikazi  Marina  yatangaje ko yifuzaga gusinya amasezerano y’imyaka 20 mu nzu imufasha gukora ibihangano bye ya The Mane kuko hari byinshi imaze kumugeza.

Kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2017 nibwo inzu ifasha abahanzi yitwa The Mane iyobowe na Bad Rama, yamuritse abahanzi babiri igiye kujya ifasha ari bo Safi Madiba na Marina.

Safi Madiba uherutse kuva muri Urban Boys yasinye amasezerano y’imyaka itatu, The Mane imufasha gutunganya indirimbo ku buryo bw’amajwi n’amashusho no gutegura ibitaramo bitandukanye.

Marina nawe yasinye amasezerano y’imyaka 10, The Mane imwitaho nk’uko izajya ibikorera umuhanzi Safi Madiba.

Bakimara gutangaza imyaka Marina yasinye kuzakorana na The Mane, abantu benshi baratunguwe dore ko nta wundi muhanzi nyarwanda wari warasinye imyaka nk’iyi.

Marina yavuze ko nubwo abantu batunguwe n’iyi myaka kuri we ngo yumva ari mike, kuko iyo bishoboka yari gusinya nk’imyaka 20 kuko abona The Mane yaragize uruhare mu iterambere rye kandi ikaba ikomeje kumufasha.

Mupenda Ramadhan (Bad Rama) uyobora The Mane nawe yavuze ko kuba Marina yaremeye gusinya imyaka myinshi muri The Mane bifite igisobanuro kuko azi ibyo bamaze kumugezaho.

Marina amaze igihe gito atangiye gukorana na The Mane nyuma yo gutandukana na Uncle Austin watumye amenyekana bwa mbere. Kuri ubu amaze gukora indirimbo zitandukanye zirimo “Byarara Bibabye”, “Bikakubera”, “Marina”, “Impano” na “Just Like That” aheruka gushyira hanze.

Rukundo Patrick

3 weeks ago | by Eachamps

Leave a Comment:

Comments(0):

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter