Ubuhemu n'ubwambuzi byagiye bivugwa kuri Jay Polly muri 2017-eachamps.rw

Ubuhemu n'ubwambuzi byagiye bivugwa kuri Jay Polly muri 2017

www.eachamps.rw

Abantu batandukanye bagiye bashinja Tuyishime Joshua[Jay Polly], ubuhemu n’ubwambuzi mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka wa 2017.

2017 ni umwe mu myaka itazibagirana mu mutwe wa Jay Polly ndetse no mu bandi bamukunda kubera inkuru z’urudaca zagiye zicicikana ashinjwa ubwambuzi n'ubuhemu.

Uyu muhanzi utari kwigaragaza cyane mu muziki,  usanga indirimbo ze zitakigundwa nk’uko byari bimeze muri 2014 ubwo yatwaraga igihembo cya Primus Guma Guma Super 4.

Yashinjijwe ubwambuzi, akangishwa  gushyirwa ku karubanda ari gusambana n'impunzi...

Muri Gicurasi uyu mwaka nibwo umusore witwa Ndagijimana Eric [X-Dirhor] yumvikanye mu itangazamakuru ashinja Jay Polly ubuhemo no kumwambura nkana. Icyo gihe uyu musore wari ufite umujinya ukabije yavugaga ko yarangiye ikiraka cyo kuririmba Jay Polly bakemeranya ko azamuha amafaranga agera ku bihumbi 350 undi yamara kuyacakira akamuha 50,000 ubundi ku yandi yari asigaye akaza kumwigarika 

X-Dirhor yavugaga ko afite amashusho ya Jay Polly ari gusambanya umurundikazi w'impunzi ndetse  akemeza ko agiye kuyashyira hanze maze Isi ikamwota.

Jay Polly yaje kumvikana yariye karungu avuga aka ari agasuguro, gusa umutontomo we uza kuba nk’uwintare iziritse kuko nta kindi yigeze arenzaho, n’ubwo yavugaga ko uyu musore washakaga kumuharabika  ari mayibobo ndetse akavuga ko agiye kumujyana mu nkiko kuko hari umunyamategeko we uri kubikurikirana. Yongeye kuvuga ko  ariwe uha uyu musore[X-Dirhor] amafaranga yo kumutunga.

Nyuma y’iminsi mike X-Dirhor yongeye kumvikana avuga ko ikibazo cye na Jay Polly cyakemutse mu mahoro ndetse akaba atazashyira hanze ayo mashusho yari afite uyu muhanzi asambanya impunzi.

Jay Polly yashinjijwe kwiba telefoni y’umunyamakuru…

Nyuma y’iyi nkuru yo kwambura uyu musore wari wamurangiye ikiraka, Jay Polly muri Kanama yongeye kumvikana mu itangazamakuru bivugwa yibye telefoni z’umunyamakuru witwa Ntwari Anaclet uzwi nka Natty.

Izi telefoni byavugwaga ko Jay Polly yazibiye mu karere ka Nyanza aho yari yagiye gukorera igitaramo, ndetse Natty yumvikanye  avuga ko akimara kugeza ikirego kuri polisi y’akarere ka Nyanza, Jay Polly yahise yemera ko telefoni agiye kuzisubiza.

Uyu muhanzi yakomeje kurerega uyu munyamakuru ndetse amaso aza guhera mu kirere cyane ko yamwizezaga ko n’ubwo telefoni bazibye yagombaga kumuha ingurane y’amafaranga angana n’agaciro kazo.

Jay Polly ku ruhande rwe yavuze  ko uyu musore amubeshyera, yemezaga ko ahubwo ariwe wamwambuye kuko yamutumiye mu gitaramo ntamwishyure.

Jay Polly arashinjwa Ubwambuzi n'umunyarubavu …

Jay Polly ameze nk’uri gukina filime y’uruhererekane, ndetse ibye bikomeje kuba iyobera kugeza aya magingo. Ubu noneho ari gushinjwa kwishyurwa amafaranga y'umwitangirizwa (avance) ngo yitabire igitaramo cyabereye i Rubavu kuwa 28 Ukwakira 2017 cyo gusoza amarushanwa yiswe Rubavu Talent Detection, abamutumiye bagatereza ko aza kuririmba amaso agahera mu kirere.

Uyu muraperi yari yahawe agera ku bihumbi 70, igitaramo kigeze akomeza guhamagarwa abazwa niba araza kuririmba , kirinda kirangira atarahakandagiza ikirenge.

Niyigena Francois Sano uyobora kompanyi yitwa 'Easy and Possible' yateguye iki gitaramo yavuze ko  itariki bari bumvikanye ko azabasubirizaho amafaranga yabo yageze uyu mugabo akinumira ndetse ngo baramuhamagara ntiyitabe telefoni ye.

Jay polly aherutse gutangaza ko agiye gukemura iki kibazo gusa kugeza ubu abo afitiye umwenda bararira ayo kwarika kuko nta cyizere cyo  kwishyurwa bafite biteye nibyo ari kubakorera.

'Nta mpaka' indirimbo Jay Polly aheruka gushyira hanze

3 weeks ago | by Theos Uwiduhaye

Leave a Comment:

Comments(1):

MKazura 2 weeks ago

eeeh! niba umusaza araho ageze ndumva akomeje kundisha umutwe nkanjye nkumufans ntago nabyishimira narindimo kumuha congs kubera bongeye bakijoining bakubaka New Tuff Gang none nayo mariganya atangiye kbs niyisubireho bitaribyo arimo kwangiza izina rye yari yarubatse! gusa nkamwe banditsi mujye mucukumbura ntimugapfe kwandika inkuru yigihuha mujye mwandika inkuru iri real 2!

reply(0)

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter