Mani Martin yashyize hanze indirimbo yakoranye na Eddy Kenzo ‘Yumve hano’-eachamps.rw

Mani Martin yashyize hanze indirimbo yakoranye na Eddy Kenzo ‘Yumve hano’

www.eachamps.rw

Umuririmbyi Mani Martin yashyize hanze indirimbo ‘Afro Remix’ yakoranye na Eddy Kenzo ufite agahigo ko kuba ariwe munyafurika wa mbere wegukanye igihembo cya ‘Viewer’s Choice Best New International Artist’ mu bitangwa na BET.

‘Afro’ ni indirimbo Mani Martin yitiriye Album ye nshya aheruka kumurika mu ijoro ryo ku wa 4 ugushyingo 2017 , ni mu gitaramo cyari cyakubise cyuzuye, yaririmbye mu buryo bw’umwimerere indirimbo 15 zose zigize iyi album by’umwihariko ageze ku yitwa ‘Karibagiza’ yunamiye nyina watabarutse mu myaka ishize aranayimutura.

‘Afro’ niyo indirimbo wavuga ko yakunzwe kurusha izindi muri 15 zigize iyi album , gukundwa kwayo ntibyagarukiye mu Rwanda gusa kuko byageze no kuri Eddy Kenzo wayumvishe akayikunda abibwira Mani Martin na we ahita amusaba ko bayisubiranamo.

Kuri iki cyumweru tariki ya 26 Ugushyingo 2017 , nibwo Mani Martin yashyize hanze iyi ndirimbo yakoranye na Eddy Kenzo mu buryo bw’amajwi.

Mu kiganiro Mani Martin yagiranye na Eachamps yavuze ko nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho yayo azajya hanze vuba kuko nayo yamaze gutunganywa.

Eddy Kenzo aheruka  kuza I Kigali ku wa 16 Nzeri 2017, icyo gihe yari yaje mu bikorwa byo gufata amashusho y’iyi ndirimbo yakoranye na Mani Martin. Yamaze iminsi itatu I Kigali bari kuyafata.

Iyo uganiriye na Mani Martin akubwira ko iyi ndirimbo imaze kumutwara amafaranga menshi ariko nanone ukumva afite ishimwe rikomeye ry’uburyo yasubiranyemo indirimbo ye ‘Afro’ na Eddy Kenzo wemeye ko bakorana ku buntu.

Umva hano unatunge ‘Afro Remix’ indirimbo nshya ya Mani Martin na Eddy Kenzo

 

2 weeks ago | by Uwizeye Fidele

Leave a Comment:

Comments(0):

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter