Nizzo yagereranyije Safi n'igiti cyari cyaramunzwe-eachamps.rw

Nizzo yagereranyije Safi n'igiti cyari cyaramunzwe

www.eachamps.rw

Nizzo wo mu itsinda rya Urban Boys yavuze ko itsinda rye na Humble Jizzo  rihagaze neza, agereranya Safi uherutse kubiyomoraho nk'igiti cyamunzwe kigasiga ibindi bitoshye mu ishyamba.

Itsinda rya Urban Boyz rimaze igihe kigera ku kwezi ricitsemo ibice byeruye ndetse Safi aza kuvuga ko yahisemo gusezera kubera ko yabonaga bagenzi be[Nizzo na Humble Jizzo] nta ntumbero y’ejo hazaza bafite. 

Mu kiganiro bagiranye na  Kiss FM bamurika indirimbo yabo ya mbere bashyize hanze nyuma yo kugenda kwa Safi, Nizzo yongeye kugaruka kuri Safi avuga ko yari ameze nk’igiti cyamunzwe nyamara ibindi byari  kumwe nacyo bigatohagira. Avuga ko iyo icyo giti  ikibazo kivuyemo ibindi bikomeza kugira umumaro muri iryo shyamba.

Yagize ati "Buriya mu ishyamba ntago haba harimo igiti kimwe gusa, bivuze ko igiti kimwe gishobora kumungwa cyangwa kikagira ikibazo ariko ibindi biti bigakomeza gutohagira. Tumeze neza twariyakiriye ubuhanga mfite n’ubwo Humble afite turimo kubuhuza, ibyatubayeho ni nk’uko igihugu cyahura n’ibibazo.”

Safi aherutse kuvuga ko yari amaze amezi agera ku munani, afite igitekerezo cyo kuva muri Urban Boyz. Ibyo yabivugaga yemeza ko itsinda ryari risigaye rigenda biguruntege n’ibikorwa byabo bisigaye bigerwa ku mashyi

Kuri ubu Urban Boyz nyuma yo gutandukana na Safi, yashyize hanze indirimbo yise ‘Mpfumbata’, iyi ndirimbo yakiriwe neza n'abari bafite amashyushyu yo kuyumva Urban Boys baririmba ari babiri.

Safi nawe ku ruhande rwe ntiyicaye dore ko aheruka kwihuza na Meddy bagakora indirimbo bise ‘Got it’ ndetse hashira iminsi n’amashusho yayo agahita ajya hanze. Mu Kwezi k'Ukuboza azasohora indi ndirimbo yakoze ari wenyine, ubundi muri Gashyantare 2018 asohore iyo yakoranye n'umunyatanzaniya Rayvanny.

Mpfumbata, indirimbo nshya ya Urban Boyz itarimo Safi

2 weeks ago | by Theos Uwiduhaye

Leave a Comment:

Comments(14):

Merce Madiba 2 weeks ago

hhhhhh Nizzo we urasekeje uzumve ko Safi avuga ahugiye mu gukora naho wowe uri muri bwe bwe koko Riderman yabivuze ukuri imitwe itigeze ishuri iba yuzuyemo isuri rnariko ko kuva na kera no mu buzima busanzwe Safi yahoze akurenze watuje ugakora uzajye uvuga wibuka kera hawe mu cyarabu i Butare nizina warufite rya Ka.... atariryubu wahinduyemo kaboss

reply(1)

habineza DRACY 2 weeks ago

man! muraziko muri mathematics[ -1+2=1 ] nunayio mpamv yavuyemo kuko yabonaga aru kubaruhira niyi korere.

reply(0)

ms p wadidi 2 weeks ago

hhhhhh nizzo feka sanaa bro nawe uzi ukuri mn safi arabarenze bro mutuze kbx

reply(0)

Ndikumwenayo Tharcisse 2 weeks ago

Basaza Bibaho Gusa Kumpande Zombi Yaba Madiba Safi Cg Nizzo Na Humble Ntakundi Mwese Courage Numvise Na P Square Byaranze! Mwese Mbifurije Amahirwe Masa!

reply(0)

Emery Uwimana 2 weeks ago

Safi N'umuntu W'umugabo Ndamwemera,urban boys vyaribikwiye kwayivamwo tukamubona ibikogwa vyiwe vyiza.

reply(0)

starGyal 2 weeks ago

kourage our boyz 4ever,haters ntibazabura kdi imodok imwe ntibuz izindi kugenda lv u everyday

reply(0)

ulicky 2 weeks ago

mukomeze basaza njyembari inyuma. naho aba babatuka n'iminwa ibarya.

reply(0)

ulicky 2 weeks ago

mbega indirimbo iryoheye amatwi weee! ndabashyigikiye basaza mubirimo neza cyane! naho aba babatuka mubareke n'iminwa iri kubarya.

reply(0)

baptiste 2 weeks ago

Arko njyambona nizzo atarimuzima kuko agira bifu nokwirata kudafite ahogushingiy kdi Ndanikinyabupfura afite mubyavuga

reply(0)

Sasa 2 weeks ago

Ese uyumujama ubundi burense mugo ntakindi kibazo kindi afiternSafi yarerezwe ntamwanya afite wogushyogozanya nawernAhubwo mwasebye iriya nindirimbo ubundi buriya mwasohoye

reply(3)

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter