Bruce Melody yasesekaye mu Bubiligi aho agiye gutaramira bwa mbere mu mateka ye-eachamps.rw

Bruce Melody yasesekaye mu Bubiligi aho agiye gutaramira bwa mbere mu mateka ye

www.eachamps.rw

Umuririmbyi Itahiwacu Bruce wamamaye mu muziki nyarwanda nka Bruce Melody ari kubarizwa mu Bubiligi aho azataramira mu mpera z’iki cyumweru.

Iki gitaramo Bruce Melody agiye gukorera mu Bubiligi ni cyo cya mbere azaba akoreye ku mugabane w’u Burayi kuva ya yatangira umuziki we kizabera ahitwa ‘Rue Birmingham 30’ mu mujyi wa Bruxelles. Uyu musore aherutse muri Kenya, aho yari yitabiriye ibitaramo bya Coke Studio, aho yishimiwe bikomeye mu ndirimbo zitandukanye yakoranye n’umunyakenya Kalgraph Jones.

Kwinjira muri iki gitaramo bizaba, ari amayero 15 angana n’ibuhumbi 15 by’amafaranga y’u Rwanda n’amayero 20 angana n’ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda.

U Bubiligi ni kimwe mu bihugu bituwe n’umubare munini w’abanyarwanda, bakaba bakunze gutumira abahanzi batandukanye baba bakunzwe mu Rwanda bakajya kubataramira.

Bruce Melody yiyongereye ku bandi bahanzi nyarwanda bakoreye ibitaramo mu gihugu cy’Ububiligi barimo Urban Boyz , Knowless , Christopher , Charly na Nina , Dream Boyz , The Ben , Meddy , Kitoko , Teta Diana n’abandi.

Bruce Melody ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda ariko kuva yatangira kuririmba akaba yari atarakorera igitaramo ku mugabe w’I Burayi , muri iyi minsi akunzwe mu ndirimbo yitwa ‘Ikinya ’ n’iyitwa ‘Deep in Love’ yahuriyemo na Butera Knowless.

Bruce Melody akigera mu Bubiligi

Aba bari baje kumwakira

2 weeks ago | by Uwizeye Fidele

Leave a Comment:

Comments(2):

Matata Pascal Rusizi 1 week ago

Rwose Melody uri umusaza kd tukwifurij kugera aho benshi batageze, twebwe abakunzi bawe tukwifurij gukomera

reply(0)

Nkurunziza Olivier 2 weeks ago

Kabisa Turamwemera Natere Imbere

reply(0)

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter