Wema Sepetu uheruka i Kigali yavuze ko yifuza gupfa-eachamps.rw

Wema Sepetu uheruka i Kigali yavuze ko yifuza gupfa

www.eachamps.rw

Umukinnyi wa Filime rurangiranwa muri Tanzaniya Wema Sepetu  yavuze ko hari igihe aba yumva yakwipfira biturutse ku magambo abantu benshi bamuvugaho.

Biragoye kuba bwakwira mu Tanzaniya nta kinyamakuru na kimwe cyanditse kuri mukobwa waho Wema Sepetu.

Uyu mukobwa ubwamamare bwe abukomora ku kuba yarabaye Nyampinga wa Tanzaiya muri 2006, kuba yarakundanye na Diamond, gukina filime, gukoresha imbuga nkoranyambaga, dore ko akurikirwa n’abarenga miliyoni 3 kuri Instagram.

Wema Sepetu uheruka i Kigali mu mpera z’icyumweru gishize, yanditse ku rubuga rwe rwa Instagram ko hari igihe yumva arambiwe kuba ku Isi biturutse ku magambo abantu bamuvuga.

Yagize ati “ hari igihe mba numva nkeneye ko Imana ishobora byose yanyitwarira. Iby’isi ni byinshi cyane... hari  igihe nsaba Imana ngo simbe naravutse ariko reka nkomeza kuyizera buri kintu kibaho kubw’impamvu, ibi nabyo bizahita.”

Wema Sepetu yongeyeho akeneye kongera gufata umwanya akaba avuye ku mbuga nkoranyambaga kuko yumva ananiwe.

Yagize ati “ ntekereza ko nkeneye umwanya nkava ku mbuga nkoranyambaga na none... sinshoboye bagenzi banjye."

Wema Sepetu akurikiranywe n’ubutabera bwo muri Tanzaniya aho akekwaho gukoresha ibiyobyabwenge.

2 weeks ago | by Muvunyi Arsene

Leave a Comment:

Comments(1):

alicy Bienter 1 week ago

uwo nuwogusabirwa

reply(0)

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter