Umunyonzi yegukanye moto 11 muri Airtel Tunga-eachamps.rw

Umunyonzi yegukanye moto 11 muri Airtel Tunga

www.eachamps.rw

Bagirwanimana Francis usanzwe ukora akazi ko gutwara abagenzi ku igare, niwe wegukanye moto ya 11 muri gahunda ya Airtel Tunga.

Kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2017, nibwo ubuyobozi bwashyikirije Bagirwanimana Francis moto yatsindiye muri gahunda ya Airtel Tunga.

Iyi moto ni iya 11 imaze gutangwa hakaba hasigaye imwe n’imodoka nk’igihembo gikuru.

Bagirwanimana Francis yavuze ko yari amaze umwaka abonye uruhushya rwo gutwara moto ariko akomeza gutwara igare kuko nta bushobozi bwo kugura moto yari afite.

Uyu musore wari ufite ibyishimo atewe na Airtel yavuze ko byamusabye amafaranga ibihumbi 170 kugira ngo yegukane iyi moto ifite agaciro ka miliyoni irenga.

Kuri ubu hasigaye moto imwe n’imodoka izatangwa nk’igihembo gikuru.

Iyi gahunda ya Airtel Tunga iri kugana ku musozo yahinduye ubuzima bwa benshi, dore ko mu minsi ishize hari moto yatsindiwe n’umusore wacuruzaga injugu n’undi mugore wacuruzaga inyana n’intoryi.

kugira ngo nawe ujye mu mubare w’abanyamahirwe bashobora kwegukana moto, uhamagara kuri 155 cyangwa ukandika 1 ahandikirwa ubutumwa bugufi muri telephone yawe maze ukohereza kuri 155 ubundi ugatangira gusubiza ibibazo ari nako ugwiza amanota.

Bagirwanimana agaragaza ibyishimo

2 weeks ago | by Eachamps

Leave a Comment:

Comments(0):

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter