Umunyarwanda mu basore 5 bafite imbaraga mu irushanwa rya Mister Africa International-eachamps.rw

Umunyarwanda mu basore 5 bafite imbaraga mu irushanwa rya Mister Africa International

www.eachamps.rw

Ntabanganyimana Jean De Dieu uhagarariye u Rwanda mu marushanwa  ya Mister Africa International yashyizwe muri batanu bitwaye neza mu myitozo ngororamubiri.

Irushanwa ryo guhatanira ikamba rya Rudasumbwa w’Afurika ryatangiye kuwa 27 Ugushyingo 2017 rikaba rizasozwa ejo kuwa 02 Ukuboza 2017.

Ku munsi wo kuwa kane aba basore barushanijwe mu bijyanye n’imyitozo ngororamubiri bareba uko bahagaze mu bijyanye n'imbaraga (fitness).

Muri basore batanu bitwaye neza muri iri rushanwa harimo n’umunyarwanda Ntabanganyimana Jean de Dieu uzwi nka Jay Rwanda.

Mu bandi batoranyijwe bari kumwe nawe harimo Rudasumbwa wa Kaminuza muri Afurika, uhagarariye Ibirwa bya Comore, uwa Erithrea, Cameroon  na Rudasumbwa w’abanyamideli muri Afurika.

Abategura irushanwa batangaje ko muri aba basore hazatorwamo uwahize abandi, agahita ajya muri 12 bazahatana mu cyiciro cya nyuma.

Hanatowe kandi  abagomba guhatana mu mu gace k’abubatse umubiri aho harimo uhagarariye Nigeria, Sierra Leone, Angola, Cameroon, na Erithrea uzatsinda muri aba nawe akazahita ashyirwa muri 12 ba mbere.

Jay Rwanda na bagenzi be nyuma yo kurushanwa

2 weeks ago | by Muvunyi Arsene

Leave a Comment:

Comments(0):

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter