Bite by’itsinda ry’ababyinnyi Miss Jojo yarereyemo Olivis na Tizzo?-eachamps.rw

Bite by’itsinda ry’ababyinnyi Miss Jojo yarereyemo Olivis na Tizzo?

www.eachamps.rw

Machinery  ni rimwe mu matsinda y’ababyinnyi b’umuziki ugezweho amaze igihe akorera mu Rwanda, rikaba ryaramenye cyane ubwo ryabyiniraga umuhanzi kazi Miss Jojo mu myaka ya za 2008.

Ababyinnyi ni bamwe mu bafasha abahanzi batandukanye gushimisha abakunzi babo haba mu bitaramo bitandukanye ndetse no mashusho yabo, gusa ntibarahabwa agaciro kanini ugereranyije n’uburyo bafasha abahanzi.

Biragoye kuzabona umuhanzi witabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super  ujya ku rubyiniro atitwaje ababyinnyi bamufasha gususurutsa abakunzi be, bakanatuma yongererwa amanota.

Eachamps yaganiriye n’itsinda rya Machinery rimwe mu matsinda y’ababyinnyi amaze igihe kinini akora aka kazi.

Iri tsinda ryamenyekanye cyane mu myaka ya 2008 kuzamura ubwo ryabyiniraga umuhanzikazi Miss Jojo wari umukobwa rukumbi wihariye ikibuga cya muzika.

Iri tsinda ryakanyujijeho, kugeza n’ubu riracyakora ariko benshi mu baritangiye barimo Olivis na Tizzo (baririmba muri Active)  barivuyemo, hasigayemo umusore umwe witwa Bolis ari nawe wabidutangarije.

Yagiz ati “ mu bantu batangiye muri Machinery navuga ko ari njye usigayemo gusa, abandi bagiye bavamo, Olivisi asigaye ari umuhanzi, Tizzo nawe ni umuhanzi, hari undi witwa Germain usigaye abyina ibya gospel, abandi bagiye mu bindi bintu bitandukanye.”

N’Ubwo bamwe mu bari bagize iri tsinda bagiye barivamo na Miss Jojo bakoranaga cyane akareka umuziki, Boris  avuga ko ubuhanga bwabo bwatumye abanadi bahanzi bagiye bababengukwa bakabakoresha.

Yagize ati “nyuma ya Miss Jojo twakoranaga na Meddy atarajya hanze no mu kugaruka twagiye dukorana, ba The Ben ubu dukorana cyane na Active mu mashusho y’indirimbo zabo na Guma Guma.”

N’ubwo bikigoye ko akazi ko kubyina katunga ugakora, itsinda rya Machinary kuri ubu ngo rimaze gutera intambwe ishimishije, dore ko mu myaka yashize byibuze umubyinnyi umwe yashoboraga guhembwa atarenze ibihumbi 10 mu gitaramo kimwe ariko ubu ashobora no kugeza mu bihumbi hafi 100.

Muri iyi minsi ibikorwa byabo byibanze mu kubyina mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi kuko ariho haboneka amafaranga kurusha mu bitaramo no mu marushanwa atandukanye.

Machinary bafite gahunda zo kujya bakore y’indirimbo z’abahanzi mu buryo bw’amashusho no kwitabira ibitaramo bitandukanye hanze y’u Rwanda. 

Baraza kubyina mu gitaramo cya Charly na Nina "Imbaraga"

2 weeks ago | by Muvunyi Arsene

Leave a Comment:

Comments(0):

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter