Abasore bahataniye ikamba rya Rudasumbwa w'Afurika bifotoje mu myambaro gakondo (Amafoto)-eachamps.rw

Abasore bahataniye ikamba rya Rudasumbwa w'Afurika bifotoje mu myambaro gakondo (Amafoto)

www.eachamps.rw

Abasore batandukanye bahataniye ikamba rya Rudasumbwa w'Afurika 2017, biyerekanye bambaye imyambaro igaragaza buri wese umwambaro gakondo w’igihugu akomokamo.

Umunyarwanda ‘Ntabanganyimana Jean De Dieu bakunze kwita Jay Rwanda’ yiyerekanye yambaye umwambaro w’umushanana usanzwe  umenyerewe mu myambaro gakondo yo mu Rwanda, ukaba warakorewe mu nzu y'imideli ya Moshions.

Abandi bagiye biyerekana bitewe na buri wese igihugu akomokamo, uwo muri Eritrea we  yiyerekanye yambaye umwenda utwikiriye ku myanya ye y’ibanga gusa.

Iri rushanwa riteganijwe gusozwa kuwa 02 Ukuboza 2017, aho hazamenyakana umusore uhiga abandi mu buranga muri Afurika akazaba afite n’ibiro muri Nigeria.

     Umunyarwanda Jay, yari yambaye umwitero

 

2 weeks ago | by Theos Uwiduhaye

Leave a Comment:

Comments(1):

claude 2 weeks ago

nonese ubwo mutweretse iki mutatweretse jay.jay se niriya nzu mbonye

reply(0)

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter