Miss Supranational 2017: Umunyakoreyakazi yambitswe ikamba, Habibah abura no muri 25 ba mbere (Amafoto)-eachamps.rw

Miss Supranational 2017: Umunyakoreyakazi yambitswe ikamba, Habibah abura no muri 25 ba mbere (Amafoto)

www.eachamps.rw

Umukobwa ukomoka muri Korea Jenny Kim niwe wambitse ikamba rya Miss Supranational 2017, Ingabire Habibah wari uhagarariye u Rwanda abura mu bakobwa 25.

Ni mu birori byabereye ahitwa Krynica- Zdroj muri Poland mu ijoro ryo kuri uyu wa 01 Ukuboza 2017.

Uyu mukobwa w’imyaka  24 usanzwe  ari umunyamideli, yemeje abagize akanama nkempurampaka haba mu bwenge no bwiza.

Umunya-Romania Bianca Tirsin niwe wabaye igosonga cya kabiri, Umunya-Ethiopia Bitaniya Yosef  aba igisonga cya gatatu naho Umunya-Puerto Rico aba igisonga cya kane.

Ingabire Habibah  uhagarariye u Rwanda ntiyabashije kugaragara mu bakobwa 25 ba mbere n’ubwo yakunze kugaragaza ko yifitiye icyizere cyo kuzatwara iri rushanwa.

Mu mwaka ushize Jenny Kim yari yitabiriye amarushanwa ya Miss Universe ariko ntiyabasha kwegukana umwanya mu yahatanirwaga. Kuri ubu ni umunyeshuri muri Kaminuza yitwa Ewha Womans University akaba yiga ibijyanye n’Imiyoborere Mpuzamahanga n’Icyongereza n’Ubuvanganzo.

Ni ku nshuro ya kenda haba iri rushanwa, mu mwaka washize ikamba rikaba ryari ryarambitse Umuhindekazi Srinidhi Shetty

1 year ago | by Muvunyi Arsene

Leave a Comment:

Comments(0):

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter