Umunyarwandakazi ufite inkomoko muri Jamaica ‘Dj Makeda’ yakoreye ubukwe ku Kivu (Amafoto)-eachamps.rw

Umunyarwandakazi ufite inkomoko muri Jamaica ‘Dj Makeda’ yakoreye ubukwe ku Kivu (Amafoto)

www.eachamps.rw

Umukobwa wamamaye mu Rwanda mu kuvanga imiziki ku izina rya ‘Dj Makeda’ yakoze yarushinze na Sacha Haguma bamaze igihe bakundana , ubukwe bwabo bwabereye ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu.

Ubukwe bwe bwabaye ku wa 31 Ugushyingo bubera mu ntara y’Iburengerazuba mu karere ka  Rubavu ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu. Imiryango yabo , abavandimwe n'inshuti bose bari bacyereye kubashyigikira. Mc Lion Manzi wamamaye mu kwamamaza no kuyobora ibitaramo niwe wayoboye imihango y'ubukwe bwabo.

Ubu bukwe bwabaye nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa wabaye ku wa 26 Ugushyingo, ni na nyuma y’umwaka umwe kandi uyu musore witwa Sacha Haguma yambitse Makeda impeta amuhamiriza ko ariwe bazarushingana. Uyu muhango wo gusaba no gukwa wabereye i Remera mu mujyi wa Kigali.

Dj Makeda yamamaye mu Rwanda mu kuvanga imiziki guhera mu 2010, yongera kumenyekana cyane ubwo yari umunyamakuru kuri Contact fm mu kiganiro cyitwaga Switch ndetse no kuri Televiziyo y’u Rwanda aho yakoraga ikiganiro cyitwa Rise and Shine, akaba ajya anayobora ibitaramo bitandukanye bibera mu Rwanda.

Avuka ku mubyeyi w’umunyarwanda Aloys Karamuheto [wamamaye nka Bongoman mu kuvanga imiziki mu bihe byo ha mbere] na nyina w’Umunya-Jamaica witwa Ann Marie Witter.

Makeda yavukiye muri Leta zunze Ubumwe za Amerika mu 1987. Yakuriye muri Jamaica ari naho yigiye kugeza aminuje ahakura impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu Buvanganzo bw’Icyongereza.

      Makeda n'umugabo we Sacha Haguma

        Bakata umutsimaMu muhango wo gusaba no gukwa

1 week ago | by Theos Uwiduhaye

Leave a Comment:

Comments(0):

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter