Umunyamakuru Eugene Anangwe yakoze ubukwe n’umukunzi we (Amafoto)-eachamps.rw

Umunyamakuru Eugene Anangwe yakoze ubukwe n’umukunzi we (Amafoto)

www.eachamps.rw

Umunyamakuru Kenneth Eugene Anangwe umenyerewe mu biganiro bitandukanye ku televizyo y'u Rwanda yakoze ubukwe n’umukunzi baheruka gusezerana no mu mategeko.

Ubukwe bwa Eugene Anangwe na Chamy bwabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 2 Ukuboza 2017 muri Golden Tulip Hotel iherereye mu mujyi wa Nyamata .

Ubu bukwe bwabaye nyuma y’igihe Anangwe n’umugore we bakoze ibirori by’integuza y'ubukwe bwabo, ndetse mu minsi yashize uyu mugabo yaratunguranye yambika impeta y’urukundo uyu mugore we mu ruhame ubwo bari mu birori byo gutanga ibihembo bya Development Journalism Awards byabereye muri Serena Hotel tariki ya 7 Ugushyingo 2017.

Mu minsi yashize kandi aba bombi bahamije isezerano ryo kubana akaramata  imbere y’amategeko Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo.

Anangwe yamenyekanye cyane mu Rwanda mu biganiro byerekeranye na politiki aho atumira abayobozi mu nzego zitandukanye bakaganira ku ngingo zitandukanye.

Ni  umwe mu banyamakuru  bakomeye mu Rwanda, yatangiye uyu mwuga kuva muri 2006 aho yakoraga imenyereza  kuri Radio yo muri Kenya yitwa  Waumini. Icyo gihe yari  n’umunyeshuri mu kaminuza.

Yatangiye gukunda uyu mwuga ubwo yawukundishwaga na Nyirarume wakoreraga ku Televiziyo yo muri Kenya yitwa Kenya Broadcasting Corporation (KBC). Ari nabyo byaje kumutera imbaraga akagira ishyaka ryo kuwukora.

Anangwe ufite inkomoko muri Kenya yatangiye urugendo rw’itangazamukuru mu Rwanda mu 2008 akorera Contact FM, yakoze mu gisata kijyanye n’amakuru y’icyongereza kuri iyi radio kugeza mu 2013. Mu 2014 yahise ajya kuri Tv10 aho yakoraga nk’ugenzura amakuru y’icyongereza(Editor), ubu akora ikiganiro cyitwa InFocus gica kuri Televiziyo y’u Rwanda.

   Eugene Anangwe n'umugore we bahamije isezerane imbere y'Imana

     Akanyamuneza kari kose kuri Anangwe na Chamy basezeranye kubana akaramata

       Anangwe na Chamy basezerana imbere y'amategeko

1 week ago | by Theos Uwiduhaye

Leave a Comment:

Comments(0):

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter