Umukobwa yikubise hasi abonye umunyamakuru M Irene-eachamps.rw

Umukobwa yikubise hasi abonye umunyamakuru M Irene

www.eachamps.rw

Umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 26 yabonye umunyakuru Murindahabi Irene yikubita hasi, amusaba ko bifotozanya dore ko yari atamubona imbonankubone kandi amakunda byasaze.

Mu ijoro ryo kuwa 01 Ukuboza 2017, nibwo Itsinda ry’abakobwa b’abaririmbyi Charly na Nina bakoze igitaramo cyo kumurika umuzingo w’indirimbo wabo wa mbere (Imbaraga), cyari cyahuruje abantu benshi cyane.

Ubwo igitaramo cyari kigeze hagati, Umunyamakuru wa Radio na Televiziyo Isango Star, Murindahabi Irene,  yavuye mu mwanya yari yicayemo imbere arasohoka ajya hanze gato.

Mu kugaruka yaciye ahari hahagaze abafana bari bishyuye ibihumbi 5, akubitana n’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 26, wari wasohokanye n’umusaza w’umuzungu, maze ahita amwikubita imbere, aramubyutsa aramuhobera arira nuko amwifotoreza umunyamakuru abona gukomeza.

Ntitwabashije kuganira n’uyu mukobwa, ariko mu kiganiro Eachamps yagiranye na Irene Murindahabi  yatubwiye ko uyu mukobwa nta kindi yashakaga uretse kumukoraho gusa  kuko  yari asanzwe akunda ibiganiro bye.

Yagize ati “yarariraga gusa ngo ni ndeke ankoreho , mugenzi we ni we wambwiye ko ankunda cyane, bansaba ko twifitozanya ndumva ntabindi.”

Murindahabi Irene yakomeje avuga ko  kuba hari aba abakobwa bamubona bagafatwa n’amarangamutima ageze kuri urwo rwego, bitamutera ubwiyemezi ahubwo bituma arushaho guca bugufi.

Yagize ati “Nshima Imana  kuko niyo yangize uwo ndiwe iyo mbibonye abantu banyereka ko banyishimira ndushaho guca bugufi kuko nziko biriya bishobora gutuma umuntu ata umurongo akumva ko arenze kandi burya nta muntu Ku Isi ukwiye kuba atyo Imana niyo nkuru”

Iby’abakobwa bakunda abasore b’ibyamamare kugeza n’aho basa n’abatakaza ubwenge, bimaze kwigaragaza cyane mu Rwanda dore ko no minsi yashize ubwo The Ben na Meddy bazaga gutaramira i Kigali abakobwa bamwe barize ayo kwakiraka bagakizwa no guhoberana nabo.

Murindahabi Irene avuga ko gukundwa n'abakobwa bitamutera ubwiyemezi

1 week ago | by Muvunyi Arsene

Leave a Comment:

Comments(4):

Rutura 1 week ago

Ubwo se amaherezo azaba ayahe?Ubwo se nibayigwarira abafite aband se bizagenda bite?Yesu niba agitinze ibintu birakomera!

reply(0)

cr 1 week ago

hhhhhhhhhhh ariko abakobwa bomurwanda mbona bafite ibibazo mubwonko! m Irene koko ndumiwe uwanyereka uwomukobwa ukwasa kuko biranasekeje!

reply(0)

Habumugisha Moses 1 week ago

Nibimana Yaramuhaye Gukundwa Nae Azabibyaz Umusaruro! Kd Abe Maso Kok Baderir Nibensh!

reply(0)

jalasy hunton 1 week ago

Uwo mukobwa ni umukuzi shan!!!!!never mind niba yarakuruwe na fame c yumusore???how can u imagine??

reply(0)

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter