Winnie Mwagi yibasiye uwo babyaranye, Sheebah avuga ko se ari imburamumaro-eachamps.rw

Winnie Mwagi yibasiye uwo babyaranye, Sheebah avuga ko se ari imburamumaro

www.eachamps.rw

Umuhanzikazi w’Umugande witwa Winnie Mwagi, yanditse kuri Instagrm avuga ko umugabo  we nta kigenda yakirizwa inkwenene n’abafana, Sheebah Karungi avuga ko nawe Se yari imburamumaro.

Ni mu magambo yanditse ku ifoto yashyize kuri instagram avuga ko umwana we ari umugisha ariko umugabo bamubyaranye akaba ari ikosa.

Yagize ati "Umukobwa wanjye ni buri kimwe ntunze, ariko se yari iteshamutwe.”

Uyu mugore akimara kwandika aya magambo yakirijwe uruhuri rw’amagambo arimo amutuka andi akamubwira ko n’ubwo uwo mugabo we yaba ari umunyamafuti yamwambariye ukuri bakanabyarana umwana.

Mu bantu benshi basubije ubutumwa bw’uyu mugore hajemo umuhanzikazi Fille waje ashyiraho utumenyetso twerekana ko ari byo ijana ku ijana ndetse haza na Sheebah Karungi waje avuga ko nawe se umubyara yari iteshamutwe.

Sheebah ati "Mama wanjye ni buri kimwe kuri njye ariko papa ni iteshamutwe gusa.”

Winnie Mwagi akunzwe guhora mu itangazamakuru kubera imyambarire ye ikurura abagabo ikavugisha benshi amangambure ndetse hari n’igihe higeze gukwira amafoto ye yerekana ubwambure bwe bisakara henshi.

Kuri ubu abana n’umwana we umwe yabyaranye n’umugabo we yita iteshamutwe ndetse akaba avuga afite ibikomere bikomeye.

Mu minsi yashize yigeze  gutangaza ko atifuza kongera gukundana kuko abasore benshi b’iki gihe bagenzwa no gukora imibonano mpuzabitsina gusa.

1 week ago | by Theos Uwiduhaye

Leave a Comment:

Comments(0):

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter