Imbamutima za Sandra Uwase wahize abandi mu gukundwa cyane kuri murandasi muri Miss Africa Netherlands-eachamps.rw

Imbamutima za Sandra Uwase wahize abandi mu gukundwa cyane kuri murandasi muri Miss Africa Netherlands

www.eachamps.rw

Uwase Sandrine ukomoka mu Rwanda wahataniraga ikamba rya Miss Africa Netherlands yegukanye ikamba ry’uwakunzwe ku mbuga nkoranyambaga kurusha abandi, yavuze akari ku mutima we nyuma yo guhabwa iri kamba.

Uyu mukobwa mu butumwa burebure yashyize hanze yavuze ko ashima Imana ku ntambwe yamuteje ndetse akaba atewe ishema no kuba yarahize abandi mu gukundwa kuri murandasi, yavuze ko ababajwe n’uko agiye gutandukana na bagenzi be bari bamaze kumubera inkoramutima.

Ati”Ndashima Imana kuko ubu iyi n’intangiriro y’umunezero ntago ari iherezo, intangiriro y’ibyo Imana yamvuzeho, sinigeze negukana ikamba ariko nibura negukanye iryo gukundwa kuri murandasi byose kubera urukundo rw’Abanyarwanda no kumba hafi. Mbikuye ku ndiba y’umutima wanjye ndabashimiye nakoze ibishoboka byose mpagararira u Rwanda neza kandi nzahora mbikora, ngiye gukumbura abakobwa twari tubanye twari umuryango kurusha uko twahataniraga ikamba.”

Yunzemo ati”warakoze gutsinda Hawah Conteh, ndabizi neza uzakumbura imbyino zanjye. Banyarwanda mwarakoze kunshyigikira no kunyizera ngo mpagararire u Rwanda, iyaba ari njye wihitiramo nari kwiha ikamba.”

Uwase Sandra  w’imyaka 20 yageze mu cyiciro cya nyuma cy’abagombaga gutoranywamo Nyampinga wa Afurika mu  Buholandi , iki cyiciro yari arimo guhatana n’abandi bakobwa bakomoka mu bindi bihugu bitandukanye bya Afurika  baba mu Buholandi.

Mu ijoro ryo kuwa 2 Ukuboza,  ikamba  ryegukanywe n’Umunya-Sierra Leone witwa Hawa Conteh.

Irushanwa rya Miss Africa Netherlands rimaze imyaka 5 ribera muri iki gihugu aho hatoranywa umukobwa ukomoka muri Africa uhatuye uhiga abandi mu bwiza no mu bindi bigenderwaho n’akanama nkemurampaka k’iri rushanwa.

Si ubwa mbere umunyarwakazi yitabiriye iri rushanwa, kuko no muri 2013 uwitwa Clemence Uwamaliya nawe yitabiriye agahatana n’abakobwa bagera kuri 12.

     Sandra Uwase wari uhagarariye u Rwanda

     Yahize abandi mu gukundwa ku mbuga nkoranyambaga

        Hawa Conteh wabaye Miss Africa Netherlands

1 week ago | by Theos Uwiduhaye

Leave a Comment:

Comments(0):

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter