Nyuma yo kuba Rudasumbwa w'Afurika Jay yegukanye ikindi gihembo gikomeye-eachamps.rw

Nyuma yo kuba Rudasumbwa w'Afurika Jay yegukanye ikindi gihembo gikomeye

www.eachamps.rw

Umunyamideli w’Umunyarwanda Ntabanganyimana Jean de Dieu yegukanye igihembo cy’umunyamideli  w’umwaka wa 2017 mu bihembo bitangirwa muri Tanzaniya bya Swahili Fashion Week 2017 nyuma yo kuba Rudasumbwa w’Afurika.

Ibi byatangarijwe mu birori ngarukamwaka bya Swahili Fashion Week, byabaye mu mpera z’icyumweru gishize mu mujyi wa Dar Es Salaam.

Ntabanganyimana Jean de Dieu uzwi nka Jay Rwanda ni umwe mu banyarwanda bari bahataniye ibi bihembo mu byiciro bitandukanye, akaba ari we wegukanye igihembo cy’umunyamideli w’umwaka mu Karere k’Afurika y’u Burasirazuba.

Ni nyuma y’aho no kuwa 02 Ukuboza 2017 uyu musore nawe yari yabaye Rudasumbwa w’Afurika mu marushanwa ya Mister Africa International 2017, yabereye muri Nigeriya.

Mu bandi banyarwanda bari bahataniye ibi bihembo harimo ndayishimiye Eddy wari uri mu cyiciro kimwe na Jay Rwanda, Kayihura Robert wari mu cyiciro cy’abanyamakuru b’imideli (uwatsinze ntaratangazwa) Moses Turahirwa wari mu cyiciro cy’abahanga imideli na Mukombozi Rutaha wari mu cyiciro cy’abafotora.

Umuhanzi w’imideli ku rwego rwa Afurika yabaye umunyatanzaniya witwa Ally Remtullah naho ku rwego rw’Afurika y’u Burasirazuba aba umunyakenya witwa Vaishali Morjaria. Wema Sepetu yabaye umukobwa wambara neza w’umwaka naho umunyamideli w’umukobwa aba uwita Sia Pius nawe ukomoka muri Tanzaniya.

Dore urutonde rw'abatwaye ibihembo bose

Amafoto y'uko umuhango wo gutanga ibihembo wagenze

1 week ago | by Muvunyi Arsene

Leave a Comment:

Comments(0):

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter