Miss Igisabo yatanze ikiganiro mu nama y'Urubyiruko rwo muri Afurika y'u Burasirazuba-eachamps.rw

Miss Igisabo yatanze ikiganiro mu nama y'Urubyiruko rwo muri Afurika y'u Burasirazuba

www.eachamps.rw

Uwase Hirwa Honorine wabaye nyampinga ukunzwe mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2017 yatanze ikiganiro mu nama y’urubyiruko rwo mu Karere k’Afurika y’u Burasirazuba, asaba urubyiruko gutekereza neza icyo rwafasha ibihugu rukomokamo aho kunenga.

Iyi nama ihuza urubyiruko rwo mu Karere k’Afruika y’u Burasirazuba yabereye muri Tanzaniya kuva  kuwa 27 Ugushyingo kugeza kuwa 01 Ukuboza 2017.

Yahurije hamwe urubyiruko rwo mu bihugu bitanu bigize Umuryango w’Afurika y’u Burasirazuba aho bigaga ku buryo urubyiruko rwagira uruhare mu kujya mu myanya ifata ibyemezo mu buyozi bw’igihugu, mu bucuruzi, no mu myiryango idaharanira inyungu.

Uwase Hirwa Honorine wari uhagarariye u Rwanda yatanze ikiganiro, maze abwira urubyiruko bari kumwe ko, rukwiye gutekereza cyane kandi neza rukareba icyo rukwiye gufasha ibihugu rukomokamo, aho kwirirwa runenga rugendeye kubyandikwa mu bitangazamakuru.

Insanganyamatsiko y’iyi nama yagiraga iti “Gufungura Ubushobozi bw’uburubyiruko mu buyobozi: urubyiruko inkingi y’ukwihuza kw’Afurika y’u Burasizuba”

Yagize ati “Ndagirango muri aka kanya utekereze ku bintu byose wumva ushaka kubana na byo. Tuvuga ku bucuruzi, kwihangira imirimo, amafaranga, akazi, ubundi tukanenga ko ari ibyo iubihugu byacu bidakora ariko ntidutekereze twe ubwacu ibyo turari gukora. Turanenga ibi bitewe n’ibyo twasomye mu binyamakuru cyangwa se ibyo duhura nabyo, ariko se turatekereza neza. “

Hirwa Uwase Honorine  ni umwe mu bakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017, w’intyoza mu kuvuga, kandi ugaragaza ko afite impano yo kuyobora dore ko yayoboye Inama y’Igihugu y’abana mu mwaka  wa 2016. Yari aherutse mu marushanwa ya Nyampinga w’Ibidukikije (Miss Earth) yabareye muri Phillipines.

Nyampinga w'u Rwanda 2016 Mutesi Jolly nawe ari muri Gabon aho yitabiriye inama y’urubyiruko ya ‘Africa Unesco Youth Forum aho nawe yatanze ikiganiro asaba urubyiruko kwigira ku Rwanda mu kugarura amahoro nk’igihugu cyabashije kwihutisha iterambere n’amahoro nyuma y’ingaruka mbi zatewe na Jenoside.

1 week ago | by Muvunyi Arsene

Leave a Comment:

Comments(0):

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter