Ibyo wamenya kuri Producer Made Beat umaze kwigarurira abahanzi nyarwanda bakomeye-eachamps.rw

Ibyo wamenya kuri Producer Made Beat umaze kwigarurira abahanzi nyarwanda bakomeye

www.eachamps.rw

Muri iyi minsi bitangazamakuru bitandukanye no ku mbuga nkoranyambaga mu ndirimbo zikunzwe  inyinshi humvikana mo izina Made Beat nk’uwagize uruhare mu itunganywa ryazo, gusa iri zina ni rishya mu matwi y’abanyarwanda benshi bakurikirana iby’umuziki.

Zimwe mu ndirimbo zakozwe na Made Beat kandi zikunzwe harimo nka Super Star ya Social Mula, Igikomera ya Tom Close na Bull Dog, Thank you ya The Ben na Tom Close, Simusiga ya Christopher, Got it ya Safi na Meddy, Nyuma yawe ya King James n’izindi nyinshi.

N’ubwo Made Beat ari gukora indirimbo nyinshi kandi zigakundwa, uyu musore ukiri muto no mu myaka, ntabwo abantu benshi bamuzi , tukaba twamuganirije ngo atubwire byinshi kuri we.

Mu busanzwe Made Beat yitwa Mucyo David, avuga ko yatangiye ibijyanye na muzika yatangiye kubyinjiramo cyane muri 2014 ubwo yacuragaga piano mu rusengero rwitwa Mavuno, bitewe n’indirimbo bacurangaga bikaba byaramufashije kuzamura urwego rwe.

Yagize ati “nacurangaga mu rusengero rw’abanyakenya rwitwa Mavuno, kubera ko baririmbaga indirimbo zo muri Amerika ziba zicuranganywe ubuhanga bituma nongera ubumenyi bwo gucuranga mu buryo bwihuse.”

Made Beats nta shuri ryo gutunganya umuziki yigeze ajyamo, ahubwo kubikunda byatumye abyigira kuri interineti  ndetse n’abandi bamutanze mu mwuga bagiye bamufasha kwiyungura ubumenyi butandukanye.

Muri 2014 kandi nibwo yatangiye gukora indirimbo z’abantu batandukanye, ariko akaba nta hantu yagiraga akorera, nyuma aza guhura na producer Nicola aho bafatanyaga gutunganya indirimbo ziganjemo iz’amakorali muri studio ya Day Star Records.

Yagize ati “ natangiye kwa kundi umuntu aba akora injyana (beat) ndi  mu biraka bisanzwe, nakoraga mu mastudio atandukanye ntayo mfite mbarizwamo, 2016 mpura na Nicolas turakorana mundirimbo z’amakorali .”

Nk’uyu musore yari asanzwe akora indirimbo muri studio zitandukanye, muri 2017 ubwo Monster Records ya Dj Zizou yatangiraga, yagiye gukorerayo indirimbo nk’uko yari asanzwe ajya ahandi, birangira Zizou yifuje kugumana nawe biturutse ku buhanga yari amusanganye.

Made Beat akomeza avuga ko agitangira gukorera muri Monster Records, Dj Zizou yamuzaniye abahanzi 2 bonyine, ubundi abandi nabo baramwishakira kuko bari bamaze kumva indirimbo yakoze bakazikunda.

Yagize ati “ Zizou yazanye abahanzi nka 2, King James na Tom Close, nyuma y’aho abahanzi hari ukuntu bagenda babwirana cyangwa yakumva mugenzi we yakoze indirimbo nziza akaba yakwifuza gukorera  muri iyo studio, ni uko byatangiye n’abandi bagenda baza, ba Social Mula, Christopher, ...”

Uyu musore avuga ko adakunda kwigaragaza , yewe no kubona ifoto ye biragoye,  ibi ngo ni bimwe mu byamufashije kumenyekana mu gihe gito kuko yabanje gufata umwanya wo kwiga kuruta uko yahita yimenyekanisha.

Yagize ati “ ikintu nakoze mbona gitandukanye ni uko naretse kwigaragaza  mbere y’uko mbaza kumenya ibyo ngomba kumenya, kuko n’ubwo natangiye muri 2014 hari nk’imyaka ibiri nabanje gufata niga piano buhoro buhoro, ndeba kuri interineti ukuntu ibintu bikorwa, navuga ko nabanje kwitegura.”

Yongeraho ko no kuba yarakoranye na Dj Zizou byamufashije kugera ku rwego rwiza kandi mu gihe gito, kuko aziranye n’abantu benshi kandi bafite akamaro mu muziki.

Umwihariko wa Made Beat ngo uburyo acurangamo Piano ikindi ni uburyo yumvikana n’umuhanzi uri kuririmba ku buryo ibintu byose babikora uko babitekereje.

N’ubwo Made Beat amaze igihe gito atangiye gukorana n’abahanzi bakomeye, avuga ko umuhanzi The Ben ari we muhanzi yakoranye nawe kandi mu buryo bworoshye kuko aza gukora indirimbo buri kimwe agifite mu mutwe, naho Christopher ngo ni we muhanzi ugorana iyo bari gukora indirimbo gusa nawe ngo si uko ari umuswa ahubwo aba ashaka ko igihangano cye gisohoka kimeza neza nk’uko abyifuza.

Yagize ati “umuntu nishimiye ukuntu akora ni The Ben kuko we aza afite ibintu ashaka ko mukorana noneho mukabikora ako kanya kandi bikuhuta. Umuntu ugorana ariko nabwo mu buryo bwiza ni Christopher atinda ku kintu ashaka kumenya neza niba kizaza kimeza neza cyane, mushobora gufata amajwi ejo mukabihundura bitewe n’ikindi gitekerezo yagize kirenzeho.”

Uyu musore ni we wakoze  indirimbo Thank You ya Tom Close benshi bakavuga koyaba yiganye indirimbo y’Umunyanigeriya Phino yitwa Fada Fada, we avuga ko ababivuga nta shingiro bafite kuko ari injyana yo imwe.

1 week ago | by Muvunyi Arsene

Leave a Comment:

Comments(1):

fiston marshal 1 week ago

Good!msaza komerezaho muguteza imbere muzikayacu!?thx

reply(0)

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter