Umutoniwase Linda wahagarariye u Rwanda muri Miss University Africa yavuze ku wegukanye ikamba-eachamps.rw

Umutoniwase Linda wahagarariye u Rwanda muri Miss University Africa yavuze ku wegukanye ikamba

www.eachamps.rw

Umutoniwase Linda wari uhagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Miss University Africa avuga ko yatunguwe no kubona uwari uhagarariye Ibirwa bya Maurice yegukana kuko yabona hari abandi basubiza neza kumurusha. 

Umutoniwase Linda yamaze ibyumweru bibiri muri Nigeria mu irushanwa rya Miss University Africa.

Ibirori byo gusoza iri rushanwa byabaye kuwa 02 Ukuboza 2017 i Lagos muri Nigeria maze Umutoniwase Linda wari uhagarariye  u Rwanda aza mu icumi ba mbere gusa ntiyabasha kwegukana ikamba.

Muri iki cyiciro Linda yari ahatanye n’abakobwa bakomoka muri Tanzania, Mauritius, Eritrea, Sao Tome, Tunisia, Somalia, Uganda, Ethiopia n’uwo muri Nigeria.

Muri aba bose  haje kuvamo 4 bageze mu cyiciro cya nyuma ari nabo batoranyijwemo Lorriane Nadal wo muri Mauritius wegukanye ikamba.Uyu mukobwa yagaragiwe n’uwo muri Somalia wabaye igisonga cya mbere naho uwo muri Nigeria aba igisonga cya kabiri.

Umutoniwase Linda nyuma y’iri rushanwa  yageze  i Kigali mu ijoro ryo kuwa 04 Ukuboza 2017.

Mu Kiganiro yagiranye na Eachamps yavuze ko mu gihe yari amaze muri Nigeria yari yaragowe n’ubushyuhe bwinshi bwari  muri iki gihugu kubera izuba rikabije yasanzeyo.

Yongeyeho ko yatunguwe no kubona umukobwa wo mu birwa bya Maurice yegukanye ikamba kuko atakekaga ko ariwe waryegukana.

Yagize ati "ibyavuye mu irushanwa nabyakiriye neza kuko uko byagenda kose uba ugomba kubyakira, byari bigoye abakobwa bari mu 10 ba mbere bari bazi icyo gukora, ariko uwabaye nyampinga we sinzi uko nabivuga yaramubaye ariko siwe natekerezaga nakekaga uwa Somalia cyangwa uwa Uganda kuko basubije neza.”

Umutoniwase Linda avuga ko mu gihe yamaze muri Nigeria nta kintu gikomeye yahungukiye, uretse kuba yaramenyanye n’abandi bakobwa akamenya n’imico y’ibihugu bakomokamo

    Linda yagarutse i Kigali

      Mu ndege agaruka i Kigali yari ari kumwe na Nyampinga wo muri Tanzania

      Linda ubwo yari ari muri Nigeria 

1 week ago | by Theos Uwiduhaye

Leave a Comment:

Comments(0):

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter