Umuhindekazi wambitswe ikamba rya Miss World 2017 yatambagijwe mu murwa w’iwabo nk’umwamikazi (Amafoto)-eachamps.rw

Umuhindekazi wambitswe ikamba rya Miss World 2017 yatambagijwe mu murwa w’iwabo nk’umwamikazi (Amafoto)

www.eachamps.rw

Umuhindekazi Manushi Chhillar  wegukanye ikamba rya Miss World 2017, yakorewe ibirori byakataraboneka atambagizwa imijyi ibiri ikomeye y’iwabo nk’umwamikazi.

Uyu mukobwa yambitswe ikamba mu birori bikomeye byabereye ahitwa Sanya City Arena, kuwa 18 Ugushyingo 2017. Yagaragiwe n’umunya-Mexico ‘Andrea Meza’ n’Umwongerezakazi witwa Stephanie Hill wabaye igisonga cya kabiri.

Manushi yahigitse bagenzi be 107 barimo n’Umunyarwandakazi Iradukunda Elsa wari uhagarariye u Rwanda muri iri rushanwa ntabashe kuza no muri 40 ba mbere.

Kuwa 3 Ukuboza 2017, yakorewe ibirori  n’abo mu gihugu cye azengurutswa umujyi wa New  Delhi n’uwa Mumbai akorerwa akarasisi n’ab'indobanure mu kwiyerekana, aho yari agaragagiwe n’inzego z’umutekano ari mu modoka ifunguye hejuru.

Byari ibyishimo bidasanzwe ku Bahinde bakunzwe kwegukana amarushanwa y’ubwiza atandukanye ku Isi. Mu minsi ishize nabwo uyu mukobwa yakiriwe mu biro bya Minisitiri w'Intebe w'u Buhinde ashimirwa uko yitwaye.

Uyu mukobwa w’imyaka 20 yize ibijyanye n’ubuvuzi mu ishuri rya St. Thomas School mu Mujyi wa New Delhi no  Kaminuza y’abagore yitwa Bhagat Phool Singh yo muri Sonepat.

Anateganya kuzaba umuganga kabuhariwe ubaga imitima agashinga ibitaro bidaharanira inyungu bizafasha abatuye mu byaro byo mu gihugu cye cy’Ubuhinde.

Gushira amanga, kugaragariza akanama nkemurampaka ubuhanga bwihariye no gusubizanya ubushishozi, biri mu byatumye agirwa umukobwa uhiga abandi ku Isi akambikwa ikamba.

Muri Miss World, akimara kujya mu bakobwa batanu ba mbere yabajijwe akazi ateganya gukora kazamuha umushahara munini  avuga ko adashyize imbere umushahara munini ahubwo icy’ingenzi ari ugukora nk’uwikorera kandi kuzaba umubyeyi akaba aribyo by’agaciro kuruta byose.

    Asuhuza abantu bari baje gushungera

    Akorerwa akarasisi

Reba uko byari byifashe mu mashusho

1 week ago | by Theos Uwiduhaye

Leave a Comment:

Comments(0):

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter