Mani Martin yasubije Apotre Mutabazi wavuze ko ashaka kumukuraho imivumo-eachamps.rw

Mani Martin yasubije Apotre Mutabazi wavuze ko ashaka kumukuraho imivumo

www.eachamps.rw

Nyuma y'aho Intumwa y’Imana Mutabazi Kabarira Maurice, akaba n’umwanditsi w’ibitabo aherutse kuvuga ko ashaka gukuraho imivumo bamwe mu bahanzi bahoze baririmba indirimbo zihimbaza Imana bakabivamo barimo na Mani Martin, Uyu muhanzi yabyamaganiye kure avuga nta muvumo umuriho.

Mu kiganiro Mutabazi aherutse kugirana na  Eachamps yagaye  abantu bavuma bamwe mu bahanzi bava mu kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakajya mu ndirimbo z’Isi, kuko mu ndirimbo baririmba batigisha abantu gukora ibyaha.

Icyo gihe uyu mugabo yari yavuze  ko ashaka kubasengera akabakuraho imivumo baturiweho, akabereka uburyo bashobora gukora ibihangano byabo badacumuye. Muri abo bahanzi yatunze agatoki  Mani Martin akemeza ko gusa ngo n’abandi bose babishaka bahawe ikaze

Yagize ati “ umuvumo babaturiyeho ntabwo wabafashe, ariko mu buryo bw’imitekerereze barangiritse.  Nzabasengera mvuge ngo muhabwe umugisha, mukoreshe impano zanyu, mwigarurire imitima ya benshi, bakureho ibyaha byo mu mirimo yabo ariko ntibave mu mirimo yabo.”

Mani Martin mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa Instagram yavuze ko nta muvumo umuriho kuko yifashisha ijambo ry'Imana avuga abamuvumye bakoraga ibyo batazi

Yagize ati "Oya njyewe sinjya mvumika burya, n'uwabigerageje wese niwe wivumye kuko ntawavuma uwo Imana yahaye umugisha. Nta n'ubujijwe kandi kuvuga cyangwa  kwandika ibihwanye n'uko yumva buri kintu kuri iyi si. Yezu ati 'Data Bababarire kuko batazi icyo bakora. Imana ibahe imigisha mwese , Imana niyo yonyine ifite ubushobozi bwo kuducira imanza twese. Amen.”

Apotre Mutabazi Kabarira Maurice ni umugabo w’imyaka 30, afite umugore n’abana bane, akaba atuye mu Karere ka Gicumbi. Ni  mushumba mukuru  w’Itorero ryitwa ‘New Covenant Kingdom Citizens‘ na Minisiteri yitwa Word for Nation. Ni umwanditsi w’ibitabo bifite aho bihuriye n’ijambo ry’Imana akaba akoresha izina rya Joseph A. White.

 Apoter Mutabazi ushaka gukura imivumo kuri Mani Martin 

1 week ago | by Theos Uwiduhaye

Leave a Comment:

Comments(0):

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter