Neza wegukanye igihembo cya AFRIMA yasabiwe guhura na Min Uwacu Julienne-eachamps.rw

Neza wegukanye igihembo cya AFRIMA yasabiwe guhura na Min Uwacu Julienne

www.eachamps.rw

Umuhanzi Intore Masamba yasabye abategura igitaramo cya Jazz Junction ko bakwiye gushaka uburyo bahuza umuhanzikazi Neza na Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne  akamumurikira igihembo cya Afrima yahawe nk’umuhanzi ugaragaza icyizere muri Afurika.

Mu mpera z’iki cyumweru nibwo hateganyijwe kuba igitaramo ngaruka kwezi cya Jazz Junction aho,  abakunzi b’umuziki w’umwimerere bazasusurutswa n’umuhanzi Masamba Intore na Neza uba muri Cananda.

Mu ijoro ryo kuwa 12 Ugushyingo 2017 ni bwo uyu mukobwa w’imyaka 23, Neza Patricia Masozera, yahawe igihembo cy’Afrima nk’umuhanzi  ugaragaza icyizere ku rwego rw’Afurika, akaba ari we munyarwanda wa mbere wabashije kucyegukana.

Umuhanzi  Masamba Intore bazafatanya muri iki gitaramo, yavuze ko yari asanzwe azi uyu mukobwa utangiye kubaka izina mu ruhando rwa muziki ku rwego rw’Afurika kandi  ko n’ababyeyi bishimiye ko agiye bagiye guhurira ku rubyiniro.

Masamba yongeyeho ko nyuma y’iki gitaramo bidakwiye kurangirira aho ahubwo ko abatumiye Neza bakwiye kumuhaza na Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne, akamumurikira iki gihembo yabashije kweguka kuko yahesheje ishema u Rwanda.

Yagize ati “ Jazz Junction bakwiye kureba inzego  zikuriye umuziki, bakajyana na Neza bakareba Minisitiri w’Umuco na Siporo,  n’iki gikombe, akabashimira, bigafotorwa, bikamenyekana ko umukobwa wacu ukiri muto yaduhesheje ishema.”

Neza waherukaga mu Rwanda mu myaka 9 ishize yavuze ko yishimiye kugaruka ku ivuko kandi aje kuririmba by’umwihariko agahurira mu gitaramo kimwe na Masamba dore asanzwe akunda ibihangano bye.

Nyuma yo gukora igitaramo afite gahunda yo gusura umuryango we uba mu Rwanda mbere yo gusubira muri Canada aho ari kwiga.

Kugeza ubu akorana n’inzu ifasha abahanzi batandukanye ya MCG Empire ikorera muri Nigeria, amaze gukora indirimbo zakunzwe zirimo nka Uranyica, Slay Mama, My Baby, n’izindi zitandukanye.

Neza yaje mu Rwanda azanye igihembo cya Afrima aherutse guhabwa

1 week ago | by Muvunyi Arsene

Leave a Comment:

Comments(0):

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter