Nyina wa Diamond yemeje ko yarongowe n'uwo bivugwa ko arusha imyaka myinshi-eachamps.rw

Nyina wa Diamond yemeje ko yarongowe n'uwo bivugwa ko arusha imyaka myinshi

www.eachamps.rw

Umubyeyi w’umuhanzi rurangiranwa wo muri Tanzaniya  Diamond Platnumz, yemeje ko yamaze kurongorwa n’undi mugabo gusa ahakana ko ari umwana nk’uko byagiye bihwihwiswa.

Hashize minsi itari myinshi Sandra ubyara Diamond Platnumz agaragara ari kumwe n’umusore bamwe bagakeka ko yaba ari umugabo we.

Nyuma y’amagambo atandukanye yagiye avugwa kuri uyu mugore, yashyize ukuri hanze, maze yemeza ko yamaze kurongorwa n’uwo musore bakunze kubabonana.

N’ubwo yemeje ko yarongowe bwa kabiri Sandra yavuze ko umugabo we atari umwana kuko iyo iza kubana umwana atari kubasha kumurongora.

Yagize ati “ narongowe n’uriya mugabo bavugaga ku mbuga nkoranyambaga, kuko namukunze. Abavuga ko aru umwana babihera he? Iyo aza kuba umwana ntiyari kubasha kundongora.”

Yongeyeho ko abantu bakwitega ko vuba aha agiye kubyara murumuna wa Diamond Platnumz

Hashize igihe kinini Sandra atundukanye n’umugabo we Abdul Djuma babyaranye Diamond , Romeo Abdul Jones na Esma Platnumz bose bakaba bararezwe na nyina.

Abdul Djuma se wa Diamond nawe yibera mu Mujyi wa Dar Es Salaam ariko bivugwa ko abayeho mu buzima bubi dore ko ntacyo abana be bamufasha.

Nyina wa Diamond ubu aryohewe n'umugabo we mushya

Se wa Diamond bivugwa ko abayeho mu buzima bubi

1 week ago | by Eachamps

Leave a Comment:

Comments(2):

Iradukunda Jaypy 1 week ago

Musaza,nawe Uranyumvira Kweri Ukntu Isi Ishaje.Ayayayaa!!!

reply(0)

theos 1 week ago

hahaha,isi irasekeje usibye nibyo irasebeje.

reply(0)

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter