Urutonde rw'abantu bavuzwe cyane kuri murandasi mu Rwanda muri 2017-eachamps.rw

Urutonde rw'abantu bavuzwe cyane kuri murandasi mu Rwanda muri 2017

www.eachamps.rw

Mu Isi turimo y’umuvuduko w’terambere imbuga nkoranyambaga nka Facebook, Twitter Watsapp, Instagram n’izindi,  zihutisha amakuru ku buryo budasanzwe ku buryo umuntu wavuze bizinyuzeho ahita aba ikimenyabose ugana akari ku mbuga

Izi mbuga zikoreshwa n’umubare munini wiganjemo urubyiruko mu Rwanda, akenshi icyasakayeho kigira ingaruka nziza cyangwa mbi , kigakwira ahantu hose kugera no kuri wa muturage wibereye iyo hasi utazi iby’izi mbuga.

Uko abakoresha murandasi bagiye biyongera ni ko abakoresha imbuga nkoranyambaga bagiye baba benshi, telefoni zisigaye zigura make ku buryo buri wese ashobora kubona amafaranga make[nibura ibihumbi 20 by’u Rwanda] akaba yatunga telefoni akoresha ku mbuga nkoranyambaga.

Bitandukanye n’imyaka yashize, muri 2017 hagiye haba udutendo twinshi kuva umwaka utangira kugeza ku mpera zawo ndetse byinshi bagiye bavugwa ku mbuga nkoranyambaga, no mu itangazamakuru biturutse ku bikorwa byabo.

1.    Uwase Hirwa Honorine (Igisabo)

Uyu mukobwa yatangiranye n’umwaka wa 2017, kuva muri Mutarama ubwo i Rubavu hatoranywaga batandatu ba mbere bagombaga guhagararira Intara y’u Burengerazuba mu marushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda 2017.

Gutoranywa sicyo cyakuruye impaka! Ahubwo icyatumye akomozwaho igihe kinini ni ijambo yasubije akanama nkemurampaka ubwo yari abajijwe uko umukobwa w’umunyarwandakazi agomba kuba ateye.

Icyo gihe, uyu mukobwa nta kuzuyaza yahise avuga ngo ‘Umunyarwandakazi ni uteye nk’igisabo’ ndetse ahita ahindukira yereka ako kanama imiterere y’ikimero cye yitangaho urugero.

Kuva ubwo Uwase Hirwa Honorine w’imyaka 20 yahise yitirirwa ‘Igisabo’ ndetse  aba umukobwa uyoboye abandi mu kuvugwa cyane mu Rwanda haba mu binyamakuru, ku mbuga nkoranyambaga no mu biganiro hagati y’abantu ku buryo byanamuhaye amahirwe yo kuba Miss Popurality.

Yongeye kugarukwaho mu minsi yashize  ubwo yajyaga mu marushwanwa ya Miss Earth yabereye muri Phillipines maze yanga kwiyerekana muri bikini, butuma abantu benshi bamunenga abandi bamushimira ko yanze kwerekana ibice bye by’ibanga imbere y’imbaga

2.Barafinda Sekikubo Fred

Byatangiye uyu mugabo atungurana kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora[NEC] ajyanye kandidatire yo kwiyamamariza kuba perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu matora yabaye muri kanama. Yavugaga ko ari umunyapolitiki w’amahoro uyoboye ishyaka ryitwa RUDA rifite impamvu zirenga Magana abiri.

Uyu mugabo w’umunyamashyengo n’uturingushyo yavugaga ko ashaka kuyobora u Rwanda ndetse akemeza ko Abanyarwanda nibatamutora kuri uyu mwanya ngo ‘uretse guhomba!Bazaba banahombanye.’ Yaje kubura amahirwe yo kwiyamamaza kubera kutuzuza ibisabwa muri aya matora, ahita ashoka inzira yo gusetsa.

Uyu mugabo yatangiye kugaragara mu bitaramo by’abanyarwenya bo mu Rwanda bakomeye birimo icyitwa ‘Com Factory cya Comedy Knights’ ndetse atangira no kugaragara mu mashusho amwe yo gusetsa atambutswa kuri Youtube.

Yahise anatangira gukora  ikiganiro kuri televiziyo imwe  yo mu Rwanda. Ubu aracyari mu mitwe  ya benshi kubera udukoryo twe n’ukuntu yateraga urwenya avuga imigabo n’imigambi ye.

3.Shaddy boo

Mbabazi Shadia [Shaddy Boo] ni umwe mu banyamideli bahanzwe amaso ku mbuga nkoranyambaga ndetse ntasiba mu itangazamakuru avugwaho ibintu bitandukanye. Uyu yahoze ari umugore wa Producer Meddy Saleh baza gutandukana mu mwaka ushize wa 2016 muri Gashyantare. Yasize Meddy mu nzu babanagamo i Nyamirambo ajya kubaho mu buzima bwa wenyine i Gikondo aho abana n’abana be babiri.

Mu minsi yashize yatumiwe mu kiganiro ku yahoze ari Royal TV  abazwa byinshi bijyanye n’ubuzima bwe. Hari aho  umunyamakuru yageze aza kumubaza ahantu akunda gusohokera avuga ko akunda kujya ku mazi y’inyanja ndetse atangaza ko atarayakandagiraho ariko akaba akunda impumuro yaho kubi.

Yagize ati “Enfete nkunda kubona abantu boga, sinzi, no kumva iriya odeur ya ocean[impumuro y’inyanja], biranshimisha cyane”.

Umunyamakuru yahise amubaza niba hari inyanja yari yageraho maze Shaddy Boo ahita abihakana ati “No! No!”

Yahise aba igitaramo ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Twitter, kuva yasoza icyo kiganiro ndetse  Hashtag ya #OdeurYaOcean  itangira gukomozwaho  cyane ku mbuga nkoranyambaga, abantu bakwena Shaddy Boo.  Kugeza ubu iyo uvuze Shaddy Boo benshi bahita bakurura ishusho ye avuga odeur ya Ocean.

4.Safi  Madiba, Niyonizera Judith , Nizzo, Parfine na Rick Hiton

Kuwa 8 kanama 2017  ni bwo inkuru y’itandukana rya Safi na Parfine yasakaye icyo gihe Safi yavugaga ko ntacyo yatangaza agahamya ko agikundana na Parfine, akemeza ko nk’uko abanyamakuru bavugaga ko inkuru bayikuye mu nshuti za hafi z’aba bombi n’ubundi bakomeza bakabaza izo nshuti cyangwa bakabaza Parfine.

Nyuma Safi yaje kubyemera gusa avuga ko ari ukubera aba bombi babaga mu bihugu bitandukanye bigatuma umubano wabo usenyuka. Parfine nyuma yagaragaje ko amatage atari yo yatumye atandukana na Safi nk’uko benshi bari babizi, avuga hari ibindi byinshi byari byihishe inyuma y’umubano we na Safi birimo no kumurya utwe yarangiza agacaho.

Izindi nkuru z’urudaca zatangiye muri Nzeri ubwo hamenyekanaga ubukwe bw’igitaraganya Safi Madiba yari ari gutegura na Niyonizera Judith wari usanzwe uba muri Canada. Ubu bukwe bwatunguye benshi bwasize umugani ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda.

Ubu bukwe bwaje kuba kuya 1 ukwakira 2017, benshi batungurwa no kubona Nizzo atabwitabiriye gusa uyu musore aza gusobanura ko atari yatumiwe. Niyonizera yadutse  mu itangazamakuru bavuga ko Safi amukurikiyeho ifaranga ndetse haza guhishurwa inzu y’akataraboneka uyu mugore yamuguriye.

Parfine wari umaze gutandukana na Safi yumvikanye aganyira inshuti ye ukuntu Safi yamubeshye urukundo, amubwira ko ari umusambanyi ruharwa kandi ko ubukwe bwakozwe n’umugore.

 Nyuma yaje kuzamo ikibazo cy’umuzungu wadutse mu itangazamakuru avuga ko ibintu byose Judith yahaye Safi ari ibyo yamucucuye amubeshya urukundo ndetse aza gushyira hanze amafoto y’uyu mugore yambaye bikini bari kumwe mu cyumba.

6.Oda Paccy

Ku gicamunsi cyo ku wa kane tariki 28 Nzeri 2017, ni bwo ifoto ya Oda Paccy yikinze ikoma ku gitsina no ku gice cyo hejuru, yagiye hanze, iyi foto yayifotoje mu rwego kumenyekanisha indirimbo ye  yise Order yahuriyemo n’itsinda rya Urban Boys.

Iyi foto ikimara  gukwira ahantu hose ntiyigeze  ivugwaho rumwe bitewe n’imiterere yayo ndetse n’uburyo umuntu wese uyibonye yahitaga yibaza ukuntu umuntu wamufotoye yari ameze, akibaza niba yari umugabo cyangwa umugore, mbega ibibazo bikaba uruhurirane.

Iyi foto yanatumye havugwa byinshi haza kuzamo n’uko Hon Bamporiki Edouard yasabiye uyu mugore kujyanwa mu kigo ngororamuco. Hahise hanaduka inkubiri y’abantu bahise batangira kwifotoza bamwiganye banakoresha Hastag yitwa #IkomaChallenge

7.Urban Boyz

Kuva muri Kamena, hatangiye gututumba umwuka utari mwiza muri Urban Boyz ndetse hatangira gukwira inkuru z’uko iri tsinda ryaba rigiye gusenyuka. Icyo gihe abari barigize babyamaganiye kure bavuga ko nta kibazo  gihari., Ibyo byavugwaga bishingiwe ku kuba itsinda ryari rimaze iminsi rikora ibitaramo ari babiri Safi yarigumuye akanga gufatanya nabo.

Nyuma ya Kamena imirimo yaryo yarakomeje gusa muri Nzeri ritangira kugaragaza ibimenyetso simusiga ry’uko ryaba rigiye gusenyuka burundu cyangwa rigacikamo ibice. Byongeye  kwigaragaraza mu Ukwakira ubwo Nizzo atajyaga kwifatanya mu mugenzi we Safi bari basanzwe bafitanye amasinde maze ukuri kose ku by’iri itsinda gutangira kujya hanze kugeza mu Ugushyingo Safi avuye mu itsinda burundu hakemezwa ko itsinda rigiye gukomeza ari babiri.

8.Ingabire Habibah

Uyu mukobwa yavuzwe muri Mutarama 2017 ubwo yari  ahatanye na bagenzi be bari mu marushanwa yo gushaka itike yo  guhagararira Umujyi wa Kigali mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2017.

Amaze kubura amahirwe yo gukomeza, byaje kumutera kwibasira Rwabigwi Gilbert wari mu kanama nkemurampaka wari  wamuhaye ‘No’,  maze uyu mukobwa aramutuka aramwandagaza.

Ibitutsi  yatutse Rwabigwi yabinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram amushinja kumubuza amahirwe yo gukomeza amarushanwa ubwo yamuhaga ‘No’ mu gihe bagenzi be [Mariya Yohani na Mike Karangwa] bari bamuhaye ‘Yes’ kandi byagaragaraga ko yari afite ubwiza bwakagombye guhita bumutambutsa.

Uyu mukobwa byatumye avugwa mu itangzamakuru, nyuma y’iminsi mike aza gusaba imbabazi Rwabigwi bihita birangirira aho.

Yongeye kuvugwa cyane  mu Ugushyingo ubwo yitabiraga amarushanwa ya Miss Supranational 2017 yabereye muri Solvakia, aho uyu mukobwa yambaye bikini bituma benshi bamukomozaho ndetse n’umuyobozi w’Idini ya Islam mu Rwanda amunenga bikomeye.

1 week ago | by Theos Uwiduhaye

Leave a Comment:

Comments(0):

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter