Lionel Messi yaciye amarenga yo kongera gusezera mu ikipe y’igihugu-eachamps.rw

Lionel Messi yaciye amarenga yo kongera gusezera mu ikipe y’igihugu

www.eachamps.rw

Rutahizamu w’unya-Argentine ukinira ikipe ya FC Barcelona yo muri Espagne, Lionel Messi, aratangaza ko igikombe cy’Isi cya 2018 kizabera mu Burusiya ari cyo gikombe cy’Isi cya nyuma ashobora kuzakina ubundi akaba yasezera mu ikipe y’igihugu.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru TYC Sports cyo muri Argentine, Messi yagitangarije ko we na bagenzi be bazamukanye bakinana mu ikipe y’igihugu bahora babazwa no kuba nta gikombe gikomeye bahesheje igihugu cyabo, gusa ngo amahirwe ya nyuma bayafite ku gikombe cy’Isi cya 2018 kizabera mu Burusiya baramutse batagitwaye bashobora kuzimira ntihagire n’uzabibuka.

Yagize ati "Abantu bategereje igihe tuzavira mu ikipe y’igihugu njye na bagenzi banjye twazamukanye kuko nta kintu gifatika twahesheje igihugu imyaka ishize ari myinshi. Aba bavuga ibyo barambiwe kubona amasura amwe buri gihe mu ikipe y’igihugu. Aya niyo mahirwe ya nyuma kuri twe nituramuka twitwaye nabi mu gikombe cy’Isi, iyi kipe y’igihugu izaba ariyo maherezo yacu tuzibagirana burundu, nkanjye iki nicyo gikombe cy’Isi cya nyuma nzakina ubundi nkasezera mu ikipe y’igihugu.”

Lionel Messi yatangaje ibi nyuma y’amasaha make nabwo atangaje ko yabwiye ubuyobozi bw’ikipe ye ya FC Barcelona ko akeneye ikiruhuko kuko atakina imikino yose y’umwaka w’imikino ngo aziyevemo, dore ko umubiri umaze kunanirwa bitewe n’imikino amaze gukina.

Tariki ya 26 Kamena 2016, Lionel Messi na bwo yari yasezeye mu ikipe y’igihugu nyuma yo guhusha penaliti ya mbere ku mukino wa nyuma wa COPA America bigatuma ikipe y’igihugu cye Argentine ibura igikombe. Gusa nyuma muri Kamena 2016 yaje kongera kwisubiraho agaruka mu ikipe y’igihugu.

Canisius Kagabo

1 week ago | by Eachamps

Leave a Comment:

Comments(0):

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter