Israel Mbonyi yongeye gukora amateka mu gitaramo cyo kumurika umuzingo w'indirimbo yise Intashyo-eachamps.rw

Israel Mbonyi yongeye gukora amateka mu gitaramo cyo kumurika umuzingo w'indirimbo yise Intashyo

www.eachamps.rw

Umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana Israel Mbonyi  yamuritse umuzingo we w’indirimbo yise Intashyo, mu gitaramo cyahuruje imbaga y’abantu benshi bari baje kumushyigikira.

Israel Mbonyi ni umwe mu bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana bamaze kwigarurira imitima ya benshi, nk’uko byagaragaye no mu gitaramo cyo kumurika umuzingo w’indirimbo ze wa kabari yise Intashyo.

Ni igitaramo cyatangiye mu ahagana saa kumi n’imwe, ariko muri ayo masaha ahari kubera igitaramo mu ihema ry’ahahoze hitwa Camp Kigali ryari ryuzuye, ku buryo hari n’abari baguze amatike yo mu mwanya y’icyubahiro batabashije kwicara, gusa ntacyo byabatwaye kuko bari bazanywe no kuramya Imana.

Israel Mbonyi n’abo bafatanyije gutegura igitaramo, biseguye ku bantu kuko bari bazi ko ahabera igitaramo ari hanini dore ko ubwo yamurikaga umuzingo w’indirimbo ze wa mbere nabwo abantu buzuye ndetse bamwe bagasubirayo batamurebye.

Israel Mbonyi yashimishije abantu bari abje kumushyigikira ku buryo bukomeye ndetse kuva ku ndirimbo yahereyeho kugeza ku yanyuma baziririmbanye biratinda.

Iki gitaramo cyitabiriwe n’abantu b’ingeri zose, ndetse hagaragayemo ubwiganze bukomeye bw’abahanzi baririmba indirimbo zisanzwe ndetse n'abaririmba indirimbo zihimbaza Imana banamufashije.

Aganira n’itangazamakuru, Mbonyi yavuze ko kuba hari abahanzi baririmba indirimbo zisanzwe bitabira ibitaramo by’abaririmba indirimbo ariko bo bakaba batajya mu byabo, yasobanuye ko biterwa no kuba batabatumira dore ko we abenshi bari bahari yabahaye ubutumire.

6 months ago | by Eachamps

Leave a Comment:

Comments(1):

Marie Chantal TUMWAMBAZE 6 months ago

Nkunda uburyo indirimbo zanyu zururutsa imitima yabeshyi Imana iguhe imigisha.

reply(0)

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter