RALC yanenze bikomeye abamurika imideli igaragaza ibice by'ibanga-eachamps.rw

RALC yanenze bikomeye abamurika imideli igaragaza ibice by'ibanga

www.eachamps.rw

Dr. Jacques Nzabonimpa uyobora ishami rishinzwe Umuco mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) yavuze ko bigorana  gufasha abategura ibitaramo by’imideli mu Rwanda, kuko akenshi imyambaro igaragazwamo iba inyuranyije n’umuco.

Ibi yabitangaje kuri iki cyumweru ubwo hamurikwaga imideli yabikwije mu birori bya  Rwanda Modesty Fashion byabereye muri Serena Hotel, bikagaragaramo abagore, abakobwa ndetse n’abasore bambaye bikwije.

Iki gitaramo kijya gutegurwa intego nyamukuru yari ukwerekana ubwiza bw’umuntu wikwije, cyari kiri kuba ku nshuro ya kabiri dore ko n’umwaka ushize cyabaye.

Ukigera aho iki gikorwa cyo kwerekana iyi mideli cyaberaga  wabonaga abagore bambaye neza ndetse abandi bitandiye, uretse abari bitabiriye kandi n’abiyerekanye ntibigeze bajya kure y'ibyo dore ko kuva kuba mbere bagiye ku rubyiniro kugeza ku basoje igitaramo bose bagaragaraga  mu buryo bwikwije.

Muri iki gikorwa cya Rwanda Modesty Fashion  abagiteguye bavuze ko impamvu bagiteguye bagashyiramo n’abantu bakuze ngo n’uko byagorana kuba umwana yakangurira umubyeyi we kwikwiza ariko undi mubyeyi akaba yahita yumvisha mugenzi we ko kwikwiza ari ngombwa.

Dr. Jacques Nzabonimpa uyobora agashami gashinzwe umuco mu nteko Nyarwanda y’Ururimo n’Umuco (RALC), wari uri muri iki gikorwa yavuze ko yishimiye abateguye iki gikorwa kuko ibindi bikorwa by’imideli mu Rwanda usanga byiganjemo imyambarire idakurikije umuco nyarwanda ndetse kikaba ari kimwe mu bituma batajya babitera inkunga.

Yagize ati "Muri iyi minsi mu bitaramo by’imideli usanga abiyerekana  batita ku muco nyarwanda hari abarengera ugasanga bamuritse imyenda igaragaza ibice byinshi by’umubiri by’ibanga ndetse n'iyo ubabajije impamvu babyambaye bakubwira ko ari  ubugeni. Biratugora  gufasha abategura ibitaramo by’imideli kuko imyambaro igaragazwamo rimwe na rimwe usanga  iba inyuranyije n’umuco nyarwanda.

    Benshi mu bitabiriye bari bitandiye 

    Abiyerekanye bari bikwije 

Ishimwe Cedric wambaye ingofero umwe mu bagaragaje ubuhanga mu kumurika imideli

Amafoto: Umuseke

4 months ago | by Theos Uwiduhaye

Leave a Comment:

Comments(0):

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter