Kadende Bizabavaho ukora muri resitora yashyikirijwe imodoka yatsindiye muri Airtel Tunga 'Amafoto'-eachamps.rw

Kadende Bizabavaho ukora muri resitora yashyikirijwe imodoka yatsindiye muri Airtel Tunga 'Amafoto'

www.eachamps.rw

Umusore w’imyaka 25 witwa Kadende BIZABAVAHO utuye mu karere ka Nyamasheke mu ntara y’Uburengerazuba niwe wegukanye Imodoka muri Poromosiyo ya Airtel Tunga.

Poromosiyo ya ‘Airtel Tunga’ yasojwe uyu munsi yari imaze ibyumweru 12 bingana n’amezi atatu itangiye. Muri iki gihe cy’ibyumweru 12 buri cyumweru umunyamahirwe umwe yatsindiraga moto , abandi bagatsindira ibihembo byatangwaga buri munsi birimo amakarita yo guhamagara n’ibindi.

Kuri uyu wa kane nibwo hatanzwe igihembo gikuru cyari kiri muri iyi poromosiyo aricyo imodoka nshya yo mu bwoko bwa Toyota Avanza ifite agaciro ka miliyoni 20 Rwf.

Saa mbiri z’ijoro zo ku wa 13 ukuboza 2017 , nibwo hakozwe igikorwa cyo gutoranya umunyamahirwe ugomba kwegukana iyi modoka, byacaga kuri TV 10 imbonankubone , amanimero yivanze amahirwe asekera umusore witwa Kadende BIZABAVAHO  utuye mu Karere ka Nyamasheke.

Uyu musore agihamagarwa na Liliane (umukozi wo muri Airtel wari uyoboye iki gikorwa) yarenzwe n’ibyishimo anezwezwa n’uburyo Airtel igiye kumuhindurira ubuzima , yasabwe gutega iyarubika kuri uyu wa kane aje gutora imodoka yatsindiye ku kicaro gikuru cya Airtel giherereye I Remera.

Kuri uyu wa kane Tariki 14 ukuboza 2017 , nibwo Kadende BIZABAVAHO ubusanzwe ukora akazi ko muri resitora yashyikirijwe imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Avanza yatsindiye , kontaki yayo yayishyikirijwe na RAHUL BEDI wari uhagarariye umuyobozi mukuru wa Airtel muri iki gikorwa.

BIZABAVAHO yatsindiye imodoka ihagaze miliyoni 20 Rwf amaze gukoresha amafaranga angana na 90.000 Rwf , mbere yo gutsindira iyi modoka yari ataratsindira igihembo na kimwe , ngo yumvaga ubutumwa abakozi ba Airtel Rwanda batangaga basaba abakiliya gukomeza gukina nawe ntiyacika intege none akabije inzozi ze.

Toyota Avanza ifite agaciro ka Miliyoni 20 Rwf niyo Kadende Bizabavaho yatsindiye

Kadende imbere y'imodoka yatsindiye muri Airtel Tunga

Kadende w'imyaka 25 ubusanzwe akora akazi ko muri resitora

Ibyishimo byari byamurenze ari gusobanura uko yabyakiriye

kontaki yayo yayishyikirijwe na RAHUL BEDI wari uhagarariye umuyobozi mukuru wa Airtel muri iki gikorwa.

Yahawe n'ibyangombwa byayo byose

Amafoto : Muga Abra

11 months ago | by Uwizeye Fidele

Leave a Comment:

Comments(0):

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter