Itel Mobile Rwanda yashyize ku isoko telefone ebyiri zije guhaza ibyifuzo by’abakunda amafoto-eachamps.rw

Itel Mobile Rwanda yashyize ku isoko telefone ebyiri zije guhaza ibyifuzo by’abakunda amafoto

www.eachamps.rw

Itel Mobile Rwanda , Kompanyi ikora ikanacuruza ibikoresho by’itumanaho byiganjemo telefone ngendanwa yashyize ku isoko amoko abiri mashya ya Smartphone aje guhaza ibyifuzo by’abakunda amafoto.

Kompanyi ya Itel Mobile ifite ikicaro gikuru mu mujyi wa Hong Kong wo mu Bushinwa , uko imyaka ihita indi igataha niko ikomeza gufungura amashami mu bihugu bitandukanye ku buryo ubu telefone zayo zicururizwa mu bihugu bya Asiya , U Burayi , Afurika n’ahandi. Ibi byayihesheje no kuza ku mwanya wa 25 ku mugabane wa Afurika muri kompanyi zikunzwe n’abakiriya.

Mu gihe iminsi mikuru ya Noheli n’ubunani yegereje , Itel Mobile Rwanda nayo ntiyibagiwe abakiriya bayo aho ubu yashyize ku isoko telefone zo mu bwoko bwa S12 na S32 zizafasha banyirazo gufata amafoto y’akataraboneka.

Itel S12 na Itel S32 zifite kamera ebyiri zigufasha gukuba ibyishimo byawe kabiri.

Izi telefone zombi zihuriye ku kuba zifite kamera ebyiri zigufasha gufata Selfie zicyeye uri wenyine , cyangwa uri kumwe n’abandi bantu benshi ibyo mu rurimi rw’icyongereza bita welfie.

S12 ifite kamera 2 zigufasha gufotora amaselfie imwe ifite 5MP indi 2MP hakiyongeraho umurabyo (Flashlight) ugufasha kugirango amafoto yawe agaragare neza niyo wayafatira mu mwijima.

S32 nayo ifite kamera 2 zigufasha gufotora amaselfie imwe ifite 8MP indi ifite 2MP, nazo zifite umurabyo (Flashlight) ugufasha kugirango amafoto yawe agaragare neza niyo wayafatira mu mwijima.Igufasha no gufata ifoto ukoresheje hagati ya 63-degree portrait lens kuri kamera ifata abantu bacye  na 86-degree wide-angle lens kuri kamera ifata selfie y’abantu benshi (Welfie).

Ikindi gitangaje kuri izi telefone nuko zikoranye ikoranabuhanga rigufasha kuba wakwifotora selfie hanyuma ibintu biri inyuma yawe udashaka ko bigaragara mu ifoto ukabikuramo.

Itel S12

S12

Knowless Butera (Brand Ambassador wa Itel mobile) ari kwifotora Selfie akoresheje S32 

Uburyo zigaragaramo n’uko zingana

Itel S32 ikoranye ikirahure gihebuje cyingana na 5.5-inch ,gifite umwihariko HD IPS  bituma amashusho uyireberaho aba afite umucyo kandi agaragara neza cyane, ibi birahure bifite na 2.5 curved display, bigufasha gukora mu kirahure ukumva kinyerera kandi cyoroshye.

Itel S12 yo ifite ikirahure kingana na 5-inch IPS display gitanga umwimerere w’u ubwiza bw’amafoto acyeye ndetse n’urumuri rwiza kandi akaba kikaba kinaramba.

S32 na S12 zikoresha uburyo bwa ‘Multifunctional fingerprint sensorbugufasha gucunga umutekano wazo ukoresheje igikumwe cyawe.

Muri iki gihe tugezemo telefone zisigaye zifashishwa mu bintu byinshi nkenerwa mu buzima bwa buri munsi bwa muntu , ibi bivuze ko ziba zinabitseho amabanga atandukanye.

Ibi bituma buri wese aba arangajwe imbere no gucunga ko telefone ye ntawayinjiramo atabimuhereye uburenganzira bamwe bakoresha PIN , Password , Patterns n’ibindi.

Umwihariko wa S32 na S12 nuko ushobora kuzifunga ukoresheje igikumwe cyawe ku buryo aricyo cyonyine ukoresha kugirango uyifungure.

Ibi bigufasha kwizera umutekano w’ibyo ubitse kuri telefone yawe aho uba wizeye ko ntawundi muntu wayinjiramo utabimuhereye uburenganzira.

Zatangiye gucurwa mu maduka yose ya Itel mobile n’ayo bakorana mu Rwanda hose.

Ukeneye kugura S32 ihagaze amafaranga 78,000RWF naho S12 yo ihagaze amafaranga 64,000RWF, ziri kuboneka mu maduka yose ya Itel nayo bakorana ari mu turere twose tw’u Rwanda.

9 months ago | by Uwizeye Fidele

Leave a Comment:

Comments(3):

jacques 8 months ago

ni nziza nuko ziztarambamo umuriro ubundi ibindi byazo nisawa kuko ndanayifiye

reply(0)

meek 8 months ago

Ni nziza gusa promoters bayo bifarata kubi urugero. iyo baje inyagatare

reply(0)

christian 9 months ago

ziri gukorumuti kuko zisa neza ,nukuvuga ko zifite ishusho nziza

reply(0)

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter