Bidasubirwaho Airtel yaguze Tigo Rwanda-eachamps.rw

Bidasubirwaho Airtel yaguze Tigo Rwanda

www.eachamps.rw

Sosiyete y’itumanaho ya Bharti Airtel  yatangaje ko yamaze kugura kompanyi ya Tigo Rwand a Limited imaze imyaka 8 ikorera mu Rwanda , abakoreshaga umurongo wa Tigo Rwanda ubu bagiye gutangira gukoresha Airtel.

Bharti Airtel ni kompanyi mpuzamahanga y’Abahinde itanga serivisi z’itumanaho ikorera mu bihugu 17 byo muri Afurika na Asiya , ikicaro cyayo gikuru kiri mu mujyi wa New Delhi wo mu Buhinde.

Bharti Airtel yasinyanye amasezerano na kompanyi ya Millicom International Cellular S.A. yari ifite Tigo Rwanda , nubwo nta giciro cy’amafaranga cyatangajwe bemerenyijwe izi kompanyi zombi zamaze kumvikana ku buryo Airtel Rwanda Limited yamaze kwegukana imigabane ingana na 100% ya Tigo Rwanda Limited.

Tigo Rwanda yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2009 , ubu yari ifite abafatabuguzi babaribwa muri miliyoni eshatu , aba baziyongera ku bandi babirwa muri miliyoni ebyiri b’abafatabuguzi ba Airtel Rwanda yo yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2012 bihite biyigira kompanyi ya kabiri y’itumanaho ikomeye mu Rwanda , yinjiza miliyoni zibarirwa muri 80 z’Amadolari ya Amerika abarirwa muri miliyari 68Rwf.

Sunil Bharti Mitta , umuyobozi mukuru wa Bharti Airtel  yavuze ko bahisemo kugura Tigo Rwanda kugirango abari abafatabuguzi bayo biyongere ku muyoboro mugari w’abakoresha umurongo wa Airtel ku isi bangana na miliyoni 370 , ngo bizatuma baryoherwa na serivisi za internet yihuta ya 2G,3G,4G n’izindi zose zitangwa n’iyi sosiyete.

Airtel ni imwe muri sosiyete z’ubukombe kuri uyu mugabane wa Afurika ifite abafatabuguzi bangana na miliyoni 83 muri afurika gusa, ibi byayihesheje no gushyirwa ku mwanya wa gatatu ku isi yose muri kompanyi zitanga serivisi z’itumanaho hagendewe ku mubare w’abakiriya zifite.

5 months ago | by Eachamps

Leave a Comment:

Comments(7):

Amani Moussa 3 months ago

Nonese tuzagumana simcard zatigo bizagenda

reply(0)

Ntakirutimana Anastase 5 months ago

Turagirango mudusobanurire Tuzagumana simcard za Tigo cg tuzagura simcard za Airtel

reply(0)

Prince Kingson Thebest 5 months ago

Nonese Nizinagusabaribuhindure Cyagwa Turajugunya Tigo

reply(0)

James Kelly 5 months ago

Muzatumenyeshe Uko Izo Service Zany Zizashyirwa Mubikorwa

reply(0)

Jean Paul 5 months ago

Yoooo! mbega agahinda ubuse tigo iragiye genda tigo nzagukumbura nkuko nakumbuye rwandatel nkaburaho iherereye. nibajya guzivana kumurongo nukutubwire tugasezere incuti twari tuyifiteho.

reply(0)

Eugene 5 months ago

None c abafite SIM Card za tigo barasabwa iki?

reply(0)

h 5 months ago

mbega ubuse bizatangira ryari

reply(0)

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter