Se wa Diamond yavuze kuri nyina wongeye kurongorwa mu masaziro-eachamps.rw

Se wa Diamond yavuze kuri nyina wongeye kurongorwa mu masaziro

www.eachamps.rw

Ise w’umuhanzi Diamond Platnumz yavuze ko kuba umugore we batandukanye yongeye gushaka umugabo ntacyo bimutwaye yongeraho ako atagikeneye kugira icyo amvuga ho kuko ntaho bagihurira.

Hashize iminsi nyina w’umuhanzi Diamond Platnumz yemeje ko yongeye kurongorwa nyuma y’imyaka irenga 20 atandukanye n’umugabo Abdul Djuma.

Kuri ubu uyu mugore ari mu kwezi kwa buki n’umugabo we mushya witwa Rally Jones, binavugwa ko amurusha imyaka myinshi.

Mu Kiganiro Abdul Djuma yagiranye na Millard Ayo yavuze ko kuba Sandrah yakongera kurongorwa ntacyo bimutwaye na gato.

Yagize ati “ uriya ni umugore ufite imbaraga ze n’ubushobozi bwe, Imana imuhaye ubushake akumva ashatse umugabo afite uburenganzira bwo kumubona, kuri njye nta kibazo kirimo.”

Abdul Djuma yongeyeho ko atagikeneye kuvuga kuri uyu mugore batandukanye mu myaka 20 ishize, aboneraho yiyama abanyamakuru.

Yagize ati “ nagira ngo mbwire abantu ntibagakunde kwinjira mu buzima bwanjye na Mama Nasibu. Abafite ibibazo bashaka kumubaza bajye bamukurikira cyangwa se abafite ibibazo kwa Nasibu bagende bamubaze aho kunyiruka inyuma bambaza ibyo bakora ntazi.”

Kugeza ubu Diamond abanye neza na nyina ndetse yaramukundwakaje, amuha byose mu gihe ise abayeho mu buzima butari bwiza.

6 months ago | by Eachamps

Leave a Comment:

Comments(0):

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter