Bwa mbere Meddy na The Ben bari gukorana indirimbo y'urukundo-eachamps.rw

Bwa mbere Meddy na The Ben bari gukorana indirimbo y'urukundo

www.eachamps.rw

Meddy na The Ben n’abahanzi bari ku isonga mu bafite igikundiro imbere y’abakunzi b’umuziki nyarwanda , kuri ubu aba basore bombi bari gukorana indirimbo yitwa Lose Control.

Kuva mu myaka ya za 2007 , Meddy na The Ben bahora barangamiye gukora ibihangano bishya bibakura ku rwego rumwe bibajyana ku rundi bakoze nyinshi mu ndirimbo zakunzwe cyane mu gihugu no hanze gusa iyo baririmbanye bombi n’iyitwa Jambo irimo ubutumwa bwo guhimbaza Imana.

Nk’abahanzi bakora ibihangano bigakundwa cyane bituma abafana babo bahora mu mpaka bamwe bahamya ko Meddy ari umuhanga kurusha The Ben ku rundi ruhande abandi bavuga ko The Ben ariwe muhanga kurusha Meddy , ibi ariko siko bimeze kuri aba bahanzi kuko mu buzima busanzwe ari inshuti zikomeye.

Kuri ubu bari gukorana indirimbo yitwa ‘Lose Control’ , bombi batanze integuza y’iyi ndirimbo babinyujije kuri konti zabo za instagram izaba ibaye iya kabiri bakoranye nyuma y’iyitwa Jambo irimo ubutumwa buhimbaza imana bakoze nyuma y’imyaka micye bageze muri Amerika.

Meddy na The Ben basigaye bakorera umuziki muri leta zunze ubumwe za Amerika , bavuye mu Rwanda mu 2010 bongera kugaruka ukubiri muri uyu mwaka dusoza wa 2017.

Meddy na The Ben ni incuti mu buzima busanzwe

Reba hano amashusho ya 'Jambo' , indirimbo Meddy na The Ben baheruka gukorana

8 months ago | by Eachamps

Leave a Comment:

Comments(11):

winny kansiime 3 months ago

Urukundo Nurwambere Mukomerezaho Imana Ikomez Kubarindir Mumahang gusa muzakomez kwibuka iyomwavuye bizabafasha kumenya iyo munjya thx for u.

reply(0)

nkotanyi francis 4 months ago

Really these boys ndabemera cyane

reply(0)

nkotanyi francis 5 months ago

Sure bano basore bato ndabemera kandi barashoboye

reply(0)

Manirakiza Dieudonne 8 months ago

Meddy Slowl

reply(0)

Ephrem 8 months ago

amakuru basore bacu nukuri turabakunda cyn imana ijye ibaturindira iyo mu mahanga murakoze

reply(0)

Niyomufasha Erneste 8 months ago

Amakuru Y'iminsi Bavandi? Ndabakunda Kandi Cyane Kandi Mukomereze Aho Gushyira Hamwe Nibyagaciro Kurimwe No Kubanyarwanda Muri Rusange.

reply(0)

heritier 8 months ago

abobo basore ndabemera cyanee pee

reply(0)

Princekingson Thebest 8 months ago

Kbx Ibinibwo Twaridutegerej

reply(0)

Djuma 8 months ago

Amzng colb kbs

reply(0)

keza 8 months ago

wooow!!!ibi nibyo twari twarabuze kbx

reply(0)

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter