Miss Igisabo yatangaje ko nta mukunzi afite none abasore bamwanjamye-eachamps.rw

Miss Igisabo yatangaje ko nta mukunzi afite none abasore bamwanjamye

www.eachamps.rw

Miss Uwase Hirwa Honorine ‘Igisabo’ aherutse gushyira amagambo kuri konti ye ya Instagram agaragaza ko nta mukunzi afite ndetse afite amashyushyu ko kubona uwo bazarushingana, none abasore bakamejeje.

Uyu mukobwa aherutse kwandika kuri konti ye ya  Instagram agaragaza ukuntu anyotewe no kubona umusore bazabyarana abana ndetse bakamarana imyaka irenze mirongo irindwi mu buzima bw’umunezero w’urukundo.

Mu magambo yari yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram yarabanje ashyiraho impeta ebyiri[iye n’iy’umugabo we], akurikizaho amagambo ndetse avanze n’amafoto y’umusore n’umukobwa yamuguye mu gituza  yongeraho amagambo agira ati “Nicaye ndatekereza[…] ndangije […] nshushanya njye na we n’abacu[… ] tuzageza 70 turi kumwe hanyuma twongere dutangirire kuri 0[… ] Sinzi niba nkuzi gusa ndagukumbuye.”

Aya magambo yakurikiwe n’isinzi ry’abasore batangiye kwataka uyu mukobwa bamwe bamubwira ko bamukunda abandi bakavuga ko biteguye kurushinga nawe, hari n’abamubwiye ko bari barabuze aho bamuhera bakaba basakiwe.Hari umusore wahise utangira kumubwira ko abyemeye yamubera ibyishimo.

Yagize ati” Ni ukuri Honorine ndagukunda, ubyemeye nzakubera ibyishimo, ndetse kandi ni wowe wazategeka ibyanjye byose, n’ubwo nta byinshi mfite nziko njye nawe duhuje twagera kuri byinshi kandi Imana yabana natwe ikaduha umugisha.”

Uyu musore yakomeje yinginga asaba Honorine ko yamuha nomero ze za telefoni ubundi bakajya baganira ku buryo ubucuti bwabo bwagera kure.

Ubwo Hirwa Honorine yandikaga agaragariza amarangamutima umusore bazarushinga

  Abasore batangiye kumuhundagazaho ubusabe bwo gukundana nawe 

 

3 weeks ago | by Theos Uwiduhaye

Leave a Comment:

Comments(1):

Chris Ti 3 weeks ago

Nonese naningombwa ashire public R nanukugira tumenye kwakundwa hell no , it no sense kbs

reply(0)

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter