Nizzo yahishuye ukuntu ariwe wajyanye Safi muri Studio bwa mbere-eachamps.rw

Nizzo yahishuye ukuntu ariwe wajyanye Safi muri Studio bwa mbere

www.eachamps.rw

Nizzo Kaboss wo mu itsinda rya Urban Boyz yatangaje ko ariwe wafashije Safi mu muziki ndetse bakaba barajyanye muri Studio bwa mbere.

Aba bahanzi bombi bahoze mu itsinda rya Urban Boyz riherutse gucikamo ibice, Safi akiyomora kuri bagenzi be akajya gutangira gukora umuziki ku giti cye ndetse akaba asigaye akorana na Bad Rama nk’umujyanama we.

Safi yiyomora kuri Urban Boyz yashinjije bagenzi be uburangare no kudakora cyane ndetse n’uko yabonaga itsinda risigariye ku izina kuko nta bikorwa bifatika bari bagifite.

Abivuga yamaganiwe kure na bagenzi be batangaza ko ari izindi mpamvu ze  bwite, atagombye kugenda avuga gutyo kandi aziko hari byinshi itsinda ryari rimaze kumugezaho mu buzima bwe bwihariye no mu muziki.

Mu kiganiro Nizzo yahaye RBA, yongeye gushimangira ko ariwe washinze itsinda akagenda azanamo bagenzi be ndetse anahishura ko Safi batangiye gukorana ubwo yazaga kubasaba ubufasha nyuma bakaza kumwinjiza mu itsinda.

Nizzo yavuze ko abahanzi bose babanaga nawe mu itsinda bagiye babasiga kubera gushaka indamu no kwikorera ku giti cyabo gusa bakirengagiza ko amazina bagiye bagira bayakomoye mu itsinda.

 Yagize ari“Safi, Lino G n’abandi bagiye […] Ntago nahamya ko bakundaga itsinda, kurita ni nk’uko wata umuryango wawe, inyungu barazigize ziranabarenga yaba ari uwo Lino yaba ari uwo Safi, kuba yariswe Safi abantu bakamumenya ni uko yabanje kuba muri Urban Boyz.”

“ Uburyo yaje muri Gurupe n'uburyo yagiye ni ibintu bibiri bitandukanye, ahubwo yashatse inyungu zisumbuye yumva ko yaba agiye kubona byinshi birenzeho yikoranye kandi ibyo ngibyo ikiremwamuntu niko duteye hari igihe tubona tukanashaka byinshi birenzeho cyane tukabibona cyangwa tukanabura na twa tundi duke.”

Arongera ati”Urban Boyz ni itsinda twiremeye, twihangiye umurimo. Mbinyuza muri Humble nawe arabyakira abandi baje babisaba, natekereje itsinda mbibwira Humble maze dutangira ibikorwa gutyo.”

Nizzo yahishuye bwa mbere Safi yaje aje kubasaba ko bakorana, bikaza kurangira Nizzo amujyanye muri Studio yumvise afite impano baza kwanzura ko yaza mu itsinda bagatangira gukorana byeruye.

Ati”Ubundi Safi yaje aje kwaka ko dukorana ndabyibuka icyo gihe yigaga I Gitwe, araza anyaka collabo mujyana ahantu muri Studio ntiyari azi ikintu na kimwe, arambwira ati 'gutya na gutya' mugejejeyo numva ni umuririmbyi mwiza arakora niyo ndirimbo ijya hanze turicara rureba y’uko hashobora kujyamo abandi, aza  kujyamo azanye n’abandi babanaga mu itsinda yabagamo mbere, baza kugenda bavamo ubu dusigaye turi babiri.”

8 months ago | by Theos Uwiduhaye

Leave a Comment:

Comments(18):

eric yallen 8 months ago

Nyine yarakoze kumujyanayo buriya yanamufunguriye amayira ubu akaba ajyeze kubyarigukora ubungubu. Ubwose umuntu wajyiye muri studio bwambere nigute atazi guhimba video ye ahubwo agashishura(mpfumbata by urban boys ) Cyokoza wararutanze NGO ni urban boyz muribeshyera kbs iryozina ntiribakwiye

reply(0)

kaliza 8 months ago

man gabanya kelele ukore akazi safi arikugukosora nawe ukirukankira mutangazamakuru waca kelele niyompamvu wamuhondagura nukose yaringoma witoraguriye mugisambu safi numwana Mwiza atandukanye nawe urabona uburyo humble atuje watuje nawe.

reply(0)

Furaha Jean Paul 8 months ago

ehh Kaboss rata komerezaho, buriya safi naduke yarafite azatubura bitewe no kuvuga ko aho yagiye ariho hari inyungu nyinshi. Kaboss Hasra Victoria Siemper( wish u success for all the time)

reply(1)

kemovela 8 months ago

nizzo n'umugabo kbxx bidatinze safi aragaruka ku isambu 2 nyina amutekeshe

reply(0)

declau 8 months ago

Ukobukeye nuko bwije ujyumenya ko wakoze igikorwa cyubwana wirukira byinshi ukabura naduke warufite ntuzatinda kumenya ko wibeshye

reply(0)

Sparrows 8 months ago

Hhhhhhh Safi Madiba uriya mureke avuge 2,rn!mumakarita baravuga ngo uwatsinzwe niwe ubara. Astyiiiiiiii yaramaze. kaboss sha kora utaziba

reply(0)

jus 8 months ago

tubari inyuma basaza musong mbere kbx

reply(0)

Niyonkuru francois 8 months ago

ibyo ntakibazo rwose wumve amahoro menshi, ariko muvandi waca kelele.

reply(0)

ukuri 8 months ago

Woe ngo ni k jya umenya ko umuntu arata aho yakomeretse tuzaa bana bato. Kaboosi rata inkovu pap

reply(0)

ukuri 8 months ago

Ark nkae ngo ni miles ibyo uvuga ubikura he?? Hhhh broh harikintu kibabaza mu buzima p fra yaravuze ngo woe niremey, woe kibondo cyanjy rero na kaboosi niko byagenz yararemy azana icyari ikibondo mu muzik none nicyo gishak kuzana zwaham mn birababaz gukura umuntu habi akaba arie ukora biriya. Hhhh jya wa nalyza broh

reply(1)

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter