Meddy yatangiye umwaka ari kumwe na wa mukobwa bivugwa ko bakundana-eachamps.rw

Meddy yatangiye umwaka ari kumwe na wa mukobwa bivugwa ko bakundana

www.eachamps.rw

Mu minsi yashize Meddy yaciye amarenga y’uko yaba afite umukobwa bakundana ndetse ashyira amashusho ku rubuga rwe rwa Instagram uyu mukobwa asa nk’uwinjira mu modoka hashize iminsi mike ahita abisiba.

Kuwa 29 Kanama 2017, Meddy yivugiye ko afite umukobwa ari gutereta  ubwo yari ari mu Rwanda. Icyo gihe yatangaje ko uwo mukobwa bitaracamo neza ariko avuga atari Umunyarwandakazi kandi akaba acisha make kikaba ari kimwe mu bintu by’imena yamukundiye.

Uyu mukobwa ukomoka muri Ethiopia witwa Mehfira agaragara mu mashusho y’indirimbo ya Meddy yitwa ‘Ntawamusimbura’. Nawe atuye muri Amerika nka Meddy.

Mu minsi yashize Meddy yigeze guca amarenga ashyira amashusho ya Mehfira  ku rubuga rwe rwa Instagram ari kwinjira mu modoka, icyo gihe nta byinshi yamuvuzeho.

Kuri ubu uyu mukobwa ubwe[Mehfira] yongeye gushyira hanze ifoto ari kwishimana n’inshuti ze za hafi batangira umwaka, muri iyi foto agaragara ari iruhande rwa Meddy ndetse ubona bose akanyamuneza ari kose maze yandikaho ngo 2018.

Ngabo Medard Jobert [Meddy] wataramiye mu ntara zitandukanye z'u Rwanda  mu mwaka ushize, yavuye i Kigali kuwa 27 Ukwakira 2017 yerekeza muri Uganda gufata amashusho y'indirimbo yakoranye na Safi Madiba bise ‘Got it’ abona gukomereza muri Amerika.

  Mehfira na Meddy bari bishimiye gutangira umwaka bari kumwe 

   Mehfira niwe mukobwa ukundana na Meddy n'ubwo bombi batarerura 

Indi nkuru wasoma ugasobanukirwa byinshi ku rukundo rwa Meddy n'iyi nkumi ikomoka muri Ethiopia: Meddy yerekanye umukobwa bashobora kuba bakundana 

 

8 months ago | by Theos Uwiduhaye

Leave a Comment:

Comments(4):

Samson B Innocent 3 months ago

Thenks for this good music meddy I live in Tanzania but I'see you it's true your belihav in Love

reply(0)

Yance 3 months ago

Thanks for this good music Meddy. I live in Brazzaville City and I like to listen to your music.

reply(0)

dab 8 months ago

byiza kbs

reply(0)

Kemovela 8 months ago

byiza kbxxx ethiopia igira abatoto beza

reply(0)

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter