Urutonde rw'abahanzi nyarwanda 10 bambara bakaberwa kurusha abandi-eachamps.rw

Urutonde rw'abahanzi nyarwanda 10 bambara bakaberwa kurusha abandi

www.eachamps.rw

Abahanzi nyarwanda bamwe na bamwe bakunze kunengwa cyane mu bijyanye n'imyambarire, abandi bikavugwa ko bambara neza cyane kuburyo usanga hari na bamwe batazirwa utundi tuzina biturutse ku myambarire yabo. Uyu munsi rero EAchamps Rwanda ikaba igiye kubagezaho urutonde rw'abahanzi nyarwanda baberwa cyane kurusha abandi. Mu gutondekanya aba bahanzi tukaba twaragiye twifashisha abafana ba muzika nyarwanda ndetse na bamwe mu basobanukiwe ibijyanye n'imyambarire.

10. Dream Boyz:

Aba basore babiri bagize itsinda rya Dream Boyz kugaragara kuri uri rutonde rw'abahanzi nyarwanda bambara bakaberwa ni ibintu uwavuga ko bakoreye ataba abeshye cyane ko mu myaka yashize bakunze kugenda banengwa ku myambarire ariko kugeza ubu ubona ko ari abasore barimba ku rwego rwo hejuru ndetse bikamera neza cyane iyo bagize imyambaro imwe n'imwe bajyanisha nk'itsinda.

9. Active:

Aba basore batatu; bakunze kwitwa Team TOD (Tizzo, Olivis na Drake) ni bamwe mu bahanzi byarwanda ubona ko basobanukiwe icuo kurimba ari cyo cyane ko bambara bakurikije cyane igikorwa bagiyemo kuburyo usanga uburyo baba bambaye akenshi bijyana n'imbyino zikunzwe kubaarangwaho iyo bari kurubyiniro bikababera na kimwe mu bituma bigarurira imitima y'abafana babo.

8. Tom Close:

Uyu mu Papa nawe mu gihe cyashize yagiye ayobora urutonde rw'abahanzi nyarwanda bambara bakaberwa kurusha abandi kuburyo n'ubu uwamushyira kuri uru rutonde ataba yibeshye cyane ko n'ubwo muri iki gihe usanga asigaye yiyambarira bisanzwe atabura kurimba kandi akaberwa nk'abandi bahanzi.

7. Princess Priscillah:

Uyu mukobwa kuri ubu uri gukurikiranira amasomo ye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni umwe mu bahanzi kazi nyarwanda bakundwa ku rugero rwi hejuru n'ab'igitsina gabo biturutse cyane ku ijwi rye bikaba akarusho iyo bamwe barabutswe ku dufoto twe.

6. Knowless:

Ni umwe mu bahanzi bakunzwe na benshi kuri ubu, impamvu ishingirwaho kugirango aze kuri uru rutonde ni uburyo iyo urebye imyambaro yambara uko yaba iteye kose iramubera, by'umwihariko bigaterwa ahanini n'ubwiza karemano uyu mukobwa asanganywe ndetse n'uburyo yahinduye imyitwarire ye bigaragarira buri wese.

5. The Ben:

Benshi mu bakunzi ba muzika nyarwanda EAchamps Rwanda yabashije kugeraho ndetse n'abasobanukiwe iby'imyambarire hari bamwe bagiye bagaruka kuri uyu musore kugeza ubu uherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugeza ubu wamaze kubaka umubiri ku buryo bugaragara bigatuma abenshi mu baganiriye na EAchamps bemeza ko kugirango umubone ataberewe byakugora.

4. Meddy:

Meddy umusore unafite ijwi ryahogoje amagana y'abakobwa mu Rwanda ni umwe mu bahanzi bagaragara kuri uru rutonde rwakozwe na EAchamps yifashishije abantu batandukanye bikaba byaragaragaye ko usibye ijwi rya Meddy n'uturirimbo tw'urukundo twe, uburyo yambara nabyo ari kimwe mu bimufasha kuba kugeza ubu ariwe muhanzi ukora amashusho buri wese akihutira kuyahiga ngo yihere ijisho.

3. Riderman:

Uyu musore nawe afatwa nk'umwe mu baraperi nyarwanda bambara neza kandi bakanaberwa n'ibyo bambaye bikaba akarusho iyo agiye mu birori dore ko usanga ahanini ajyanisha n'imyambaro ikunze kwambarwa n'abaraperi.

2. Urban Boyz:

Itsinda rya Urban Boyz riza mu b'imbere bambara kandi bakaberwa, ntawakwiyibagiza akabyiniriro kabo "Swagga Boyz" gahita kumvikanisha neza agaciro baha ibijyanye no kurimba, ku buryo bitagutangaza cyane abenshi mu bakunzi ba muzika ubajije umuhanzi uberwa bahita bakubwira Urban Boyz, ibi binagaragarira cyane mu mashusho y'indirimbo zabo zagiye zivugwaho kuba izambere mu zifite amashusho meza mu Rwanda.

1. TNP:

TNP Ni itsinda ribarizwamo Tracy na mugenzi we Paccy, aba nubwo atari abahanzi bafite izina rihambaye mu Rwanda ku bijyanye n'imyambarire no kurimba ntawe utabakurira ingoferi aramutse azi ibigezweho mu myambarire y'abahanzi. Benshi mu bakurikiranira muzika nyarwanda hafi EAchamps Rwanda yagiye yifashisha kugirango ikore uru rutonde nabo bakaba baragendaga bagaruka ku kintu kimwe bati TNP itaje mu bimbere ntibyaba aribyo ndetse abenshi muri bo bakanemeza ko TNP mu bijyanye no kurimba haba ku rubyiniro mu mashusho y'indirimbo n'ahandi bagaragara uba ubona baberewe bidasubirwaho.

Abandi bahanzi bakunze kugarukwaho n'abo EAchamps yabashije kuganira nabo twavuga Christopher, Green P, King James, Jay Polly, Allioni n'abandi batandukanye... Ntitwakwiyibagiza n'umuraperikazi Young Grace wakunze kugaragaza imyimbarire irimo udushya mu bitaramo.

Icyitonderwa: Uru rutonde rwakozwe hashingiwe ku marangamutima y'abantu batandukanye barimo abafana b'umuziki nyarwanda, abanyamideli, ndetse n'abandi basobanukiwe iby'imyimbarire EAchamps Rwanda yabashije kuganira nabo, Ntibyagutangaza rero mu gihe wowe nk'umuhanzi utisanzeho cyangwa wowe nk'umufana udasanzeho umuhanzi wawe mu gihe ubizi neza ko ari umwe mu bambara bakaberwa cyane. Ushobora no kudufasha ukongeramo n'abandi ubinyujije ahandikwa ubutumwa (Comment) kuri iyi nkuru.

Kanda hano wumve indirimbo z'abahanzi nyarwanda
Kanda hano udukurikire kuri Facebook ujye ubasha kubona amakuru y'imyidagaduro agezweho ndetse n'indirimbo zigezweho mbere y'abandi
Kanda hano udukurikire kuri Instagram ujye ubasha kubona amafoto y'ibyamamare n'abahanzi nyarwanda atandukanye
2 years ago | by Blue Magnet

Leave a Comment:

Comments(0):

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter