Idris Sultan wahoze akundana na Wema Sepetu yifotoje yambaye umwenda w'imbere mu mutwe-eachamps.rw

Idris Sultan wahoze akundana na Wema Sepetu yifotoje yambaye umwenda w'imbere mu mutwe

www.eachamps.rw

Umunyatanzaniya watwaye irushanwa rya Big Brother Africa 2014, Idris Sultan yifotoje yambaye akenda k’imbere nyuma y’aho yifotoje ariko yambaye konyine abantu bakamuha urw’amenyo.

Hashize umunsi umwe uyu musore usanzwe ari umukinnyi wa Filime, umunyarwenya akaba yarahoze akundana na Wem Sepetu, ashyize ku rubuga rwe rwa Instagram ifoto imugaragaza yambaye akenda k’imbere gusa akaba yari ari kwamamaza iyi myenda yo mu bwoko bwa Calvin Klein.

Abantu batandukanye bakibona iyi foto baramuhaye inkwenene, bavuga ko nta musore wagakwiye gushyira ifoto nk’iyo kukarubanda igaragaza ingano y’ubugabo we.

Mu gusa n’usubiza abo bantu Idris Sultan yashyize hanze iyindi foto yambaye aka kandenda k’imbere mu mutwe arangije ayiherekeresha amagambo asubiza abamugaye yambaye ako kenda k’imbere konyine.

Yagize ati “ndizera ko iyi noneho irakwiye nk’ifoto yo kwamamaza umwenda w’imbere kubera ko nashyize hano ifoto nambaye umwenda w’imbere biba ikibazo, noneho umwenda w’imbere mu mutwe byo birabanejeje, sibyo?"

Iyi foto nayo abantu benshi barayamaganye

9 months ago | by Eachamps

Leave a Comment:

Comments(0):

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter