Safi Madiba yahishuye indi mpamvu yatumye ava muri Urban Boyz-eachamps.rw

Safi Madiba yahishuye indi mpamvu yatumye ava muri Urban Boyz

www.eachamps.rw

Niyibikora Safi[Safi Madiba] yasobanuyeko indi mpamvu yatumye ava muri Urban Boys ari uko yajyaga atanga ibitekerezo ntibihabwe agaciro.

Itsinda rya Urban Boyz ryari rimaze imyaka 10 rikora, ryaje gutangira gusenyuka bucece muri 2017 gusa riza gucikamo ibice mu mpera z’uwo mwaka.

Iri tsinda risenyuka havuzwe byinshi ndetse haza kugaragazwa ko Safi yavuye muri Urban Boyz kubera ubushyamirane bwahoraga hagati ye na mugenzi we Nizzo, ndetse na 2Pac wakoranye nabo bya hafi aza kubishimangira avuga ko aba bombi bahoraga bashoraga bashondana nk’udusake.

Muri izo mpera za 2017 mu biganiro bitandukanye yaba  hagati y’abantu cyangwa se ku maradiyo, hari  hamaze iminsi hacicikana inkuru z'isenyuka rya Urban Boys ndetse hakavugwa ko amahari hagati ya Safi na Nizzo yaba ariyo yabaye intandaro yo kugera ku gucikamo ibice kwaryo. Safi yumvikanye yemeza  ko gusezera ntaho bihuriye no kutumvikana hagati ye na Nizzo.

Uyu mugabo wasezeye mu ntangiro z’Ukwakira kwa 2017 ubwo yari akimara gukora ubukwe, yasezeye abitewe n’impamvu we avuga ko ziganjemo kuba iri tsinda ryari rimeze nk’iritagifite intumbero ndetse abona nta hazaza hahamye rifite.

Safi kandi yongeye gutangaza ko yari amaze igihe kigera ku mezi arindwi cyangwa umunani  afite igitekerezo cyo kuva muri Urban Boyz.

Kuri uyu wa gatandatu w'icyumweru gishize mu kiganiro Safi yagiranye  na City Radio yahishuye ko indi mpamvu yatumye asezera muri Urban Boyz ari ukuba hari ibitekerezo bye byarasaga nk’ibyasubizwaga inyuma.

Yagize ati”Ubundi iyo muri mu itsinda hari ibitekerezo bimwe umuntu atanga ngo itsinda ritere imbere ugasanga bisubijwe inyuma , hari ubwo wasangaga itsinda[aha yavugaga Urban Boyz] rimeze nk’aho rigendera ku muntu umwe.”

Safi yongeye kuvuga ko kuri ubu ameze neza kuko buri kintu atekereje agishyira mu bikorwa kandi akaba yakwirengera ingaruka zacyo zaba nziza cyangwa mbi, kandi inyungu ziturutse kuri icyo gitekerezo zikaba ize.

Yagize ati” Ubu usanga nta gitekerezo na kimwe nagira kimfitiye inyungu ngo gisubizwe inyuma.”

Safi yavuze ko kuri ubu nta mashyushyu yo gutumirwa kuko ataragera ku rwego rwo kujya ku rubyiniro ngo aririmbire abantu igihe kinini kubera ko afite indirimbo ebyiri zonyine zirimo iyitwa Got it yahuriyemo na Meddy ndetse na ‘Kimwe Kimwe’ yakoze wenyine.

'Kimwe Kimwe' indirimbo ya kabiri Safi aherutse gushyira hanze

2 weeks ago | by Theos Uwiduhaye

Leave a Comment:

Comments(3):

elevis manzy 1 week ago

safi komerezsho urabasha

reply(0)

chacha 2 weeks ago

Safi komeza umurimo wihaye kuko urashoboye big up

reply(0)

moise 2 weeks ago

naterimbere ndoreko yatagiye kwambukimipaka Kimwe Kimwe yatangiye Gucya kuma TV yomurikenya yabaye imwe mundirimbonshasha zasohotse 2018

reply(0)

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter