Edouce yavuze ku bukwe afite muri 2018, anakomoza ku mukobwa bazabukorana-eachamps.rw

Edouce yavuze ku bukwe afite muri 2018, anakomoza ku mukobwa bazabukorana

www.eachamps.rw

Edouce Softman yemeje ko ateganya gukora ubukwe muri 2018 ariko ahakana ibyo kuba  umukobwa  bagiye kubana aba hanze y’u Rwanda, nk'uko byagiye bivugwa .

Edouce ni umwe mu bahanzi b’abanyempano bari mu Rwanda kandi umaze igihe kinini akora umuziki, ariko mu bijyanye n’urukundo ntiyagiye yumvikana cyane.

Mu mwaka ushize nibwo hamenyakanye ko akundana n’umukobwa witwa Sandra Giramata, baje gutandukana bucece, haza kwaduka izindi nkuru z’uko uyu muhanzi yaba agiye gukora ubukwe  mu mpera z’umwaka ushize wa 2017 n’umunyarwandakaz uba mu mahanga.

Ibi byose byaje kuba nk’ibinyoma kuko ubu bukwe butigeze buba, ahubwo Edouce mu kiganiro kihariye  yabwiye Eachamps ko uyu mwaka wa 2018 Imana nimufasha uzarangira atakibarizwa mu ngaragu.

Uyu muhanzi yavuze ko atakwemeza neza ko uyu mwaka uzarangira akoze ubukwe ariko yemeza ko we n’umukunzi we babiganiriye bagasanga igihe kigeze ngo bagire icyo bibwira.

Yagize ati "Ubukwe ni umushinga umuntu apanga ariko akabiharira n’Imana kuko aba ari umushinga ukomeye cyane, wo kwicara ugasengera ndetse ukanategura neza. Ntago wenda nashyizeho akadomo ngo mvuge ngo bizakorwa ahubwo navuze ko bishobora gukorwa, nyine umukunzi arahari kandi iyo ahari mukabona ko igihe kigeze hari icyo mwibwira nk’abantu.”

Edouce yavuze ko umukobwa bagiye gukorana ubukwe atari Sandra ndetse anemeza ko atari umudiasporakazi (uba mu mahanga)  nk’uko benshi bari bamaze iminsi babivuga.

Yagize ati ”Ntago navuga ko ubu natangaza byinshi ariko umukunzi arahari kandi tumeranye neza, burya urukundo hari igihe biba ngombwa ko umuntu atarushyira hanze, navuga ko bimeze neza mfite umuntu dukundana kandi igihe nikigera abantu bazabona byinshi gusa ari mu Rwanda ntago aba hanze yarwo.”

Edouce yavuze ko uyu mukobwa atifuje gutangaza amazina, yamukundiye kuba ari umukobwa umukunda byimazeyo. Yanavuze ko ibye na Sandra byarangiye kera gusa yemeza ko babanye neza kuko n’ubwo ari urukundo rwabahuzaga bagomba gukomeza kubana nk’abantu bigeze kugirana ibihe byiza.

Uyu muhanzi ari kwitegura gushyira hanze album ye ya kabiri muri uyu mwaka wa 2018 ndetse yanavuze ko bibaye byiza bikagenda nk’uko yabiteganije agomba kuyimurikira abanyarwanda mu mpeshyi. Kuri ubu afite indirimbo nshya yise ‘Ni wowe wanjye’ yakoreye kwa Junior Multi-System akaba ateganya no gukora amashusho mu minsi ya vuba.

  Sandra Giramata wigeze kukanyuzaho na Edouce 

Ni wowe wanjye, indirimbo ya Edouce aherutse gushyira hanze

6 months ago | by Theos Uwiduhaye

Leave a Comment:

Comments(0):

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter