Hatahuwe impamvu nyina wa Mobeto yibasiye nyina wa Diamond avuga ko yarongowe n'umupfubuzi-eachamps.rw

Hatahuwe impamvu nyina wa Mobeto yibasiye nyina wa Diamond avuga ko yarongowe n'umupfubuzi

www.eachamps.rw

Mu minsi yashize hakwiriye inkuru ivuga ko nyina wa Hamissa Mobeto yibasiye Umubyeyi wa Diamond avuga ko yarongowe n’umwana muto, kuri ubu hagaragajwe andi makuru avuga ko umugabo warongoye nyina wa Diamond yigeze kukanyuzaho na nyina wa Mobeto.

Inkuru yo gukora ubukwe kwa nyina wa Diamond witwa Kasim Sanura [uzwi nka Bi Sandra cyangwa Mama Dangote ] yamenyekanye mu ntangiriro z’Ukuboza 2017, abitangarije ikinyamakuru kitwa Dizzim online.

Uyu mukecuru w’imyaka 50 yabanje kugira ubwiru umusore bashakanye gusa nyuma biza kumenyekana ko ari uwitwa Rally Jones, uyu akaba afite imyaka 32.

Nyuma y’iminsi mike iyi nkuru imenyekanye nyina wa Hamisa Mobeto witwa Shufaa Lutigunga [uyu Mobeto yabyaranye na Diamond] yabwiye Daily Nation  ko Sandra yashutse umusore ukiri muto ngo amubere umupfubuzi.

 Yagize ati ”Mvugishije ukuri, ndamutse ntekereje gushaka umugabo, nashakana umuntu uri mu kigero cy’imyaka yanjye aho gushaka umusore w’umupfubuzi! Ibyo ntibizabaho na rimwe. Iyaba ndi ushaka umugabo ubwo yaba umuntu abuzukuru banjye babona ko ari sekuru wabo aho kuba nyirarume cyangwa ikindi kintu nk’icyo.”

Kuri ubu hari hamaze iminsi hacicikana inkuru ivuga ko impamvu Shufaa Lutigunga yari yijunditse umugabo washakanye na Sandra, ari ukubera ko uyu Rally Jones bigeze gucudika bikomeye ndetse bakanakundana.

Global Publishers yandikirwa muri Tanzania yatangaje ko nyina wa Hamisa Mobeto[Shufaa Lutigunga],  yahakanye yivuye inyuma iby’umubano uvugwa wabaye hagati ye na Rally Jones washakanye na Sandra.

Uyu mukecuku yatangarije iki kinyamakuru ko yagiye abona ibintu bitandukanye byanditswe by’uko yakundanye na Rally gusa  akicecekera. Gusa yavuze ko uyu mugabo bari baziranye bisanzwe nta wundi mubano wihariye bigeze bagirana ndetse ko yatunguwe no kumvako bavuga ko bahoze bakundana.

Yagize ati ”Uriya musore twari tuziranye nk’inshuti zisanzwe, ntitwigeze dukundana na rimwe nk’uko byatangajwe, ahubwo natunguwe n’abavuze ko nakundanye nawe.”

Kugeza ubu Rally Jones[Salum Shamte] ntacyo aratangaza kuby’uyu mubano wavuzwe hagati ye na nyina wa Hamisa Mobeto.

Nyina wa Diamond na Nyina wa Hamisa bahoze bari inshuti magara ariko umubano wabo waje kuba mubi ubwo bamaraga kumenya ko abana babo babyaranye  Diamond akabanza kwihakana umwana.

    Nyina wa Hamisa Mobeto

  Nyina wa Diamond na Rally bashakanye, bivugwa ko yigeze gukundana na nyina wa Hamisa

 

 

2 weeks ago | by Theos Uwiduhaye

Leave a Comment:

Comments(0):

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter