Ibyo wamenya ku musore w'ibigango urinda Safi Madiba-eachamps.rw

Ibyo wamenya ku musore w'ibigango urinda Safi Madiba

www.eachamps.rw

Akenshi na kenshi abantu b’ibyamamare mu ngeri zitandukanye, bakunda kwitaza abasore b’ibizigira iyo bagiye mu ruhame mu rwego rwo kubacungira umutekano dore ko mu nyamwinshi y’ababa bashaka kubakoraho no kubifotorezaho hashobora kwihishamo umwanzi wamugirira nabi.

Mu Rwanda nta bahanzi benshi bafite abasore b’ibizigira  bacungira umutekano,  abakora uyu mwuga akenshi babona akazi iyo habaye ibitaramo bitandukanye cyangwa se  hari abahanzi b’abanyamahanga baje gutaramira mu Rwanda.

Safi Madiba ni umwe mu bahanzi bo mu Rwanda bafite umusore umucungira umutekano aho agiye hose, akaba yitwa Hamenyimana Danny Pacifique wagiranye ikiganiro na Eachamps.

Hamenyimana Danny Pacifique ni umusore w’ibizigira, ubona ko yakoze imyitozo myinshi, akihata n’amafunguro atisondetse. Afite uburebure bwa cm180  akaba apima ibiro  107, ni imibiri yombi akaba yarateretse ubwanwa, bimwe mu bimwongerera igitinyiro.

Hamenyimana Danny Pacifque  yabwiye Eachamps ko amaze imyaka itatu atangiye gucungira umutekano abantu batandukanye biganjemo ibyamamare n’ubwo atigeze agira inzozi zo kubikora kuva mu bwana bwe.  Avuga ko icyantumye akora aka kazi ari urukundo abifitiye kandi n’imiterere y’umubiri we ikaba ibimwemerera.

Yagize ati “ icyatumye mbijyamo ni uko mbikunda, imiterere y’umubiri wanjye n’uko ngana birajyanye.”

Imiterere y’umubiri wa Danny ntikunze kugirwa n’abantu benshi ariko nawe avuga ko bitapfuye kwizana  ahubwo ari imyitozo ngororamubiri ikomeye amaze imyaka igera kuri 7 yihata, n’ubu akaba agikomeje.

Uyu musore utashatse gutangaza amafaranga akura mu gucunga umutekano w’ibyamamare bitandukanye, yavuze ko bimwinjiriza n’ubwo asanzwe afite ibindi bikorwa by’ubucuruzi akora i ruhande y’ibi.

Ntabwo abarizwa mu itsinda rya B KGL rimenyerewe gukora mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ahubwo yikorera ku giti cye.

Zimwe mu mbogamizi ahura na zo muri aka kazi ngo umubyigano w’abantu benshi n’abanyamakuru baba bashaka kugera aho abo bacungiye umutekano bari kandi mu mabwirizwa baba bahawe biba bitarimo.

Yagize ati “ imbigamizi duhura nazo ni akavuyo k’abantu benshi, bitewe n’umuhanzi waje mu Rwanda,  abanyamakuru baba bashaka kuganira n’abahanzi.  Hari amategeko baba bagennye najye niyo mba ngomba gukurikiza , ntabwo dushinzwe gukubita abantu ahubwo dushinzwe kubabwira  ibitemewe.”

Igitaramo cyajemo Diamond Platnumz na Moragan Heritage, icyatumiwe mo umuhanzi Tekno n’icyo Rider Man yakoreye muri Petit stade kuri Noheli ni bimwe mu byo avuga ko byamuhaye akazi gakomeye mu mwa wa 2017.

Danny akunze kugaragara ari kumwe na Safi Madiba ahantu hatandukanye amucungira umutekano,  yabwiye Eachamps ko atakimufata nk’umukoresha we  ko ahubwo ari umuvandimwe we.

Yagize ati “Safi ni inshuti yanjye, ni umuvandimwe, mufata nk’umuvandimwe ntabwo mufata nk’aho ankoresha.  Ni umuvandimwe mu buzima busanzwe ariko tukaba turi kumwe no mu kazi.”

Danny avuga ko inshuro zose agendana na Safi atazimwishyuza kuko  hari ubwo bagendana nk’inshuti zisanzwe.

Yasoje avuga ko  ateganya kureka aka kazi mu gihe ibikorwa bye by’ubucuruzi bizaba byamubnaye byinshi cyane,  cyangwa se mu gihe azaba yumva imbaraga ziri kugenda ziba nke.

 

Ahora hafi ya Safi ngo hatagira ikimuhungabanya

Ni umwe mu bacungiye umutekano Tekno ubwo yazaga mu Rwanda

 

11 months ago | by Muvunyi Arsene

Leave a Comment:

Comments(3):

Kwizera Emmanuel 10 months ago

Turabemera!!2

reply(0)

EMMY 11 months ago

nibyiza ariko niyemere ko amukorera ndumva ntacyo bitwaye.

reply(0)

Theosphilos 11 months ago

Nibyo baranasa cyane..nibyiza.

reply(0)

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter