Umunyamategeko wunganiraga Wema Sepetu yikuye mu rubanza ashinjwamo ibiyobyabwenge-eachamps.rw

Umunyamategeko wunganiraga Wema Sepetu yikuye mu rubanza ashinjwamo ibiyobyabwenge

www.eachamps.rw

Kuri uyu wa 10 Mutarama 2018 Umwunganizi mu by’amategeko wa Wema Sepetu yikuye mu rubanza yamuburaniragamo, aho ashinjwa gukoresha ibiyobwenge.

Guhera muri Gashyantare 2017 Wema Sepetu wabaye nyampinga wa Tanzaniya muri 2006, arashinjwa gukoresha ibiyobyabwenge we na bagenzi be.

Bongo5 yanditse kuri uyu wa gatatu urubanza rwa Wema Sepetu rwongeye gusubikwa rukazongera kuburanishwa tariki 08 Gashyantare 2018.

Muri uru rubanza kandi uwari usanzwe yunganira Wema Sepetu mu mategeko, Peter Kibatala yavuze ko yikuye muri uru rubanza maze ahita asimburwa na Alberto Msando.

Urubanza rwa Wema Sepetu rwaherukaga kuba kuwa 24 Ugushyingo 2017, icyo gihe ntiyabonetse mu rukiko, umwunganizi we akavuga ko yagize ibyago, nyamara yari yaje i Kigali mu birori byiswe Instagram Party.

Wema Sepetu ni umwe mu bakobwa bazwi cyane muri Afurika biturutse ku bintu bitandukanye birimo urukundo yagiranye n'umuhanzi Diamond Platnumz, gukina filime n'ibindi akaba akurikirwa n'abantu bagera kuri miliyoni 3 ku rubuga rwa Instagram.

3 months ago | by Eachamps

Leave a Comment:

Comments(0):

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter