Iranzi Jean Claude yatangiye imyitozo muri APR FC-eachamps.rw

Iranzi Jean Claude yatangiye imyitozo muri APR FC

www.eachamps.rw

Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Iranzi Jean Claude yatangiye imyitozo mu ikipe ya APR FC kuri uyu wa 10 Mutarama 2018.

Ku munsi w’ejo nibwo umutoza wa APR FC Jimmy Mulisa yari yatangarije itangazamakuru, ko abayobozi b’ikipe ya APR FC, bari mu biganiro na Iranzi Jean Claude ku buryo ashobora kuzakina imikino y’Igikombe cy’Intwari.

Kuri uyu wa 10 Mutarama 2018 nibwo Iranzi yagaragaye bwa mbere mu myitozo y’ikipe ya APR FC ku kibugu cya IPRC ari kumwe n’abandi bakinnyi ba APR FC batangiye imyitozo ku munsi w’ejo.

Iranzi Jean Claude yari yasinyiye ikipe ya Zesco United yo muri Zambia muri Kanama 2017 imukuye mu ikipe ya MFK Topvar Topoľčany yo mu cyiciro cya gatatu muri Slovakia.

Kuva yagera muri iyi kipe, Iranzi Jean Claude ntiyabashije kuyikinira kubera ikibazo cy’ibyangombwa yabuze ari nayo mpamvu yayivuyemo.

9 months ago | by Eachamps

Leave a Comment:

Comments(0):

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter