Ikipe y'igihugu y'Algeria inyagiye Amavubi, Mubumbyi atsinda icy'impozamarira-eachamps.rw

Ikipe y'igihugu y'Algeria inyagiye Amavubi, Mubumbyi atsinda icy'impozamarira

www.eachamps.rw

Ikipe y'igihugu y'umupira w'amaguru Amavubi, inyagiwe n'ikipe y'Algeria ibitego bine kuri kimwe mu mukino wa gishuti bakinnye mu rwego rwo kwitegura CHAN

Uyu mukino wasozaga imikino ya gicuti u Rwanda rwari gukina wabereye kuri stade ya El Menzeh stadium muri Tunusia .

Ikipe ya Algeria yabonye  igitego cya mbere hakiri kare ku munota wa 10 gitsinzwe na Farouk Chafai ku mupira w’umutwe yari aherejwe na Beoussa Mokthar wari ute koruneri.

Ku munota wa 16 Biramahire Abbedy yaherejwe umupira na Mico Justin atsinda igitego ari nticyemerwa kuko yari yaraririye.

U Rwanda rwakomeje gusatira maze ku munota wa 21 umukinnyi w’u Rwanda akorerwaho ikosa hafi y’urubuga rw’amahina, Rutanga Eric aba ari we uhana iryo kosa ariko  Manzi Thierry ahita akorera ikosa umuzamu w’Alegeria.

Nyuma y’umunota umwe gusa umukinnyi wa Algeria witwa Abid Mohamed Lamine yabonye igitego cya kabiri.

U Rwanda ntirwacitse intege kuko ku munota wa 26 Djihad Bizimana yagerageje  gutera ishoti rirerire ariko umunyezamu wa Algeria Chaouchi Farouzi.

Ku munota wa 29 Farouk Chafai yashyizemo igitego cya gatatu cya Algeria.  Ku munota wa 32 Biramahire Abbedy yageregeje kureba mu izamu ariko umupira uca ku ruhande ho gato.

Amavubi yagiye abura amahirwe mesnhi kuko ku munota wa 36 Yannick Mukunzi yagerageje gutsindisha umutwe umupira wari uvuye muri koruneri yari itewe na Djiahd ariko ugarurwa n’igiti cy’izamu, igice cya mbere birangira ari 3-0.

Mu gice cya kabiri Habayeho gusimbuza maze Nshuti Dominic Savio asimbura Mico Justin, Usengimana Faustin asimbura Manzi Thierry, Ally Niyonzima asimbura Nshimiyimana Amuran naho Omborenga Fitina aruhura Iradukunda Eric.

Nyuma yo kongeramo amaraso mashya u Rwanda rwashyize igitutu kuri Algeria ariko biranga biba iby’ubusa.

Ku munota wa 65 umutoza Antoine Hey yongeye gusimbuza akurama Biramahire Abbedy na Mukunzi Yannick, hinjiramo Djabel na Mubumbyi Barnabe wahise abona igitego ku munota wa 79.

Habura iminota 3 ku ngo iminota 90 y’umukino irangire Algeria yabonye igitego cya 4 cyatsinzwe El Habib, umukino urangira u Rwanda rufite igitego kimwe kuri 4 bya Algeria.

Uyu ni umukino wa gatatu wa gicuti u Rwanda rukiniye mu misiri aho ruri kwitegura imikino ya CHAN izabera muri Maroc muri uku kwezi.

6 months ago | by Eachamps

Leave a Comment:

Comments(4):

nkaka 6 months ago

hhhhh noneho Ruzimyabanzi uransekeje kuri komanteri yawe bitumye nibuka byinshi iyo mbonye amavubi uburyo aduhoza mu bukonje binyibutsa ikipe YI IBUMBOGO bitaga AMACUMACANYE hari mu mwaka 1964

reply(0)

Ruzimyabanzi 6 months ago

Ibyamavubi biteye agahinda bazahindure izina kuko wasanga ariryo ribatera umwaku cyane ko ivubi ari agasimba kagayitse nibura iyo bayita Imbogo intare ingwe cg basi bakayita impyisi kuko yo ipfa kunesha intama nihene ... naho ubundi amavubi anyibutsa ikipe yitwaga Inzuki yo mu Gisaka cg ikanyibutsa ikipe bitaga Katinguni y'ibwanacyambwe hari muwi 1943

reply(0)

ni vava musanz 6 months ago

Poreeeeeeeeeeee

reply(0)

zoba 6 months ago

Abasore bacu buriya baba bakinishij umutima ntak baba batagiz! Ark rer wa munyamakru we nae ntag ari mur misir ureb nez

reply(0)

You May Also Like

Loading...

Join our Newsletter